Ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC zigiye kuhamara igihe kigera k’umwaka, nyamara nyuma hagiye haza izindi zaje zikomoka mu gihugu cy’u Burundi, ku masezerano y’ibanga zimwe muri zo zikaba zarisanze mu mirwano byatumye bamwe mu bafatiwe k’urugamba rwa M23 na FARDC bashyira byose hanze.
Bamwe mu bafatiwe k’urugamba batangaje ko bazanwa muri Congo bari babwiwe ko bajyanywe mu ngabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EACRF, nyamara benda kugera ku kibuga cy’indege I Goma batangira guteguzwa ko bagiye gufata impuza nkano ndetse babaha iya FARDC.
Bururutse indege bahise bapakirwa amakamyo baberekerana k’urugamba, ibintu batari biteze ndetse bakaba bari bazi ko baje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri ibyo bice ariko bisanga bahanganye na M23.
Uyu musirikare w’umukapiteni (Capt) mu ngabo z’u Burundi yasobanuye ibi, ubwo yari amaze gufatwa mu mirwano yanaguyemo abarenga 50 , ndetse yemeza ko ibyo baje mo byaje kuzuza amasezerano y’ibanga Perzida Tshisekedi yagiranye na Perezida Ndayishimiye mu minsi yashize.
Ibi bije bikurikira impuruza yakunze gutangwa na bamwe mu barundi baturiye ikibaya cya Rusizi bari bari kwinubira Leta yabo ijyana abasirikare muri Congo yarangiza ikagarura Imirambo gusa.
Aba basirikare batangaje ko bisanze muri iyo mirwano bahitamo kwemera kurwana kuko ntakundi byari kugenda, ariko batabyishimiye.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com