Umutwe wa M23 ukomeje kugabwaho ibitero n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko kigiye kurekura ibice bitanu.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023 rivuga ko uyu mutwe ukomeje gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe n’abakuru b’Ibihugu mu Karere.
Uyu mutwe wibutsa ko tariki 07 Werurwe 2023 uyu mutwe watangaje ku mugaragaro ko uhagaritse imirwano nubwo FARDC n’abambari bayo batahwemye kuwushotora.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, rikomeza rigira riti “M23 inejejwe no gutumira komanda w’igisirikare cy’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Komanda w’itsinda rihuriweho rigenzura ibikorwa bya gisirikare kuza bagashyikirizwa ibirindiro tugiye kuvamo ari byo: Karuba, Muremure, Nyamitima, Nkingo, Kagano, Kihuli (iminara itatu) ndetse n’ibice bibikikije.”
Uyu mutwe wa M23 usoza ushimira imbaraga zikomeje kugaragazwa n’abakuru b’Ibihugu byo mu karere mu nzira zo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Icyakora nanone wasoje umenyesha ko ufite uburenganzira bwo kwirwano mu gihe cyose wagabwaho ibitero ndetse no kurinda abasivile bari mu bice uyu mutwe usigaranye.
RWANDATRIBUNE.COM
Aba ubanza barota ku manywa bo bikabakundira ahari!!!