Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bw’umutwe wa M23, bwashyize hanze itangazo rivuga ko wemeye guhagarika imirwano ariko ko icyo cyemezo kitareba uyu mutwe gusa ahubwo ko kireba na Guverinoma ya Congo n’igisirikare cyayo cya FARDC ndetse n’abambari bacyo.
Ni icyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ku munsi uyu mutwe wari wanahaweho nyirantarengwa wo kuba uyu mutwe wubahirije imyanzuro yafatiwe mu nama yabereye i Luanda muri Angola.
Iyi nama yabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2022, yari yasabye ko umutwe wa M23 ugomba kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu wahagaritse imirwano.
Iri tangazo rya M23 ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa, rivuga ko M23 yemeye guhagarika imirwano ariko ko Guverinoma ya Congo ndetse n’igisirikare cyayo cya FARDC na cyo gisabwe kubahiriza uyu mwanzuro.
Uyu mutwe uvuga ko bitabaye ibyo, na wo ufite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe wagabwaho ibitero ndetse no kurinda abaturage.
M23 kandi yaboneyeho gusaba ko yahura n’umuhuza muri ibi bibazo ndetse n’uruhande rufasha muri ubu buhuza, kugira ngo baganire ku ngingo zigamije kugarura amahoro mur Gihugu.
RWANDATRIBUNE.COM
Aho ndabashimye ariko ntibazave mu bice byose bafashe kuko babivuyemo baba bakoze ikosa rikomeye.