Undi musirikare wo mu ngabo za FARDC zibarizwa mu mutwe w’abakomando yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa ku mupaka wa Petite Bariere mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, na we ahita araswa na mudahusha mu ngabo z’u Rwanda, ahasiga ubuzima.
Byabereye mu Mudugudu wa Gasutamo, Akagari ka Mbugangari, hafi n’umupaka wa Petite bariere mu ma saa saba z’ijoro.
Nk’uko bitangazwa n’abaturage batye aho byabereye bemeje ko bumvise urufaya rw’amasasu mu ijoro ryakeye nyamara ntibamenya ibibaye, nyuma mugitondo nibwo basanze ari umusirikare wa FARDC warasiwe mu Rwanda.
Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Rwandatribune ko uyu musirikare yazaga asatira abasirikare bari hejuru ku minara (Tawa), byibuze amasasu arenga makumyabiri ni yo yarashwe.
Uyu Muyobozi yagize ati “Uyu musirikare yarasaga yerekeza ku basirikare bari ku burinzi nyuma yaje kuraswa na mudahusha wo muri RDF ahita ahasiga ubuzima kugeza na n’ubu umurambo uracyahari hategerejwe ubuyobozi bwa FARDC kuza gushyikira umuntu wabo.”
Twashatse kumenya icyo uuyobozi bw’akarere bubivugaho, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yemereye Rwanda Tribune ko ayo makuru yayamenye, ndetse anemeza ko Ari mu nzira yerekeza aho byabereye.
Yagize ati:”ubaye Uwa Kabiri ubimbwiye, ndetse ndi mu nzira njya kureba uko bimeze ibindi mwabaza umuvugizi wa RDF”
Rwandatribune yagerageje kuvugisha umuvugizi w’Igisirikare cy’uRwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga ntiyabashaka kuboneka kumurongo wa telefoni.
Muri Kamena uyu mwaka wa 2022, kuri uyu mupaka hari harasiwe undi musirikare wa FARDC winjiye ku mupaka w’u Rwanda arasa abashinzwe umutekano ndetse n’abaturage, akanakomeretsa mo bamwe, na we ahita araswa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ahita ahasiga ubuzima.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze itangazo bwemeza iraswa ry’umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC winjiye kuri Petite Barriere arasa ku minara y’abasirikare b’u Rwanda, na we agahita araswa mbere yuko agira uwo yivugana.
RWANDATRIBUNE.COM
Ikibazo cyabo erega baba banyoye urumogi, ubwo se hariya yarasaga yabonaga ari muri M23 yabananiye? Urugamba rurabananiye none aje kwiyahura ku mupaka!
Izi ni ingaruka z’urumogi zituma yumva yaratinze gupfa kdi abishaka.
Ngo ntibaraza gutwara umuntu wabo. Vuga intumbi yabo kukwatakiri umuntu.
Reka uyu musirikare bamuchape! Ariko bibwira ko u Rwanda ari igihugu winjiramo ukarasa abantu nkuko bigenda muri RDC.
Ubwo cyari kizi ko ntamuntu uhari kubera ari mwijoro!
Buriya ugira ngo yabikoze azi ibyo arimo?Wapi .M23 yabatesheje umutwe,agerekaho n’ikimogi,ubundi ahita aba Rambo! Narumiwe…
Hahahahaha ! WASANGA YARAZIKO RDF NINJORO IDAKORA!
Urubyiruko rw’u Rwanda dufite chances yo kuba turimo kugenda tubona icyiza cyo kugira ubuyobozi bwiza , ibi aba basirikare ba FARDC barimo gukora ni ingaruka zo kuyoborwa nabi.IMANA ibababarire ibahe kureba kure bave mu mwijima turi muri 2022!
Laurent nibyo kabisa. RDC ifite ibibazo pe byose biterwa n’ubuyobozi bureba inda zabo gusa butazi kugira amahitamo butazi gufata imyanzuro ikwiriye buvangura abaturage butazi dilpomasi butazi intege nke bufite budakunda igihugu aho bugishora mu ntambara bukigabiza imitwe yitwaje intwaro agahishyi n’ibindi byinshi biranga ubuyobozi bubi! Ubu birirwa bavuza induru ngo ubwo ni politike, igihe u Rwanda rwo ruhugiye mu gukora rushakisha uko rwatera intambwe mu majyambere.
Hahahhh.ngo RWANDA ni agahugu gatoya bafata umunsi umwe gusa da!uzatwiyahuraho wese tuzamusigarana ari muzima cyangwa atarimuzima .:”URWANDA RURATERA NTIRUTERWA”