Tariki ya 7 Mutarama 2016, FDLR yifatanije na RUD Urunana yateye agace ka Miriki ka Teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yica 17.
Intego y’iyi Operasiyo ibarwa nk’ubwicanyi bwakoranywe umujinya ukomeye yari ihuriweho na FDLR na RUD Urunana ngo kwari ukwica abo mu bwoko bw’Abakobo n’Abandandi hagamijwe guha gasopo Imitwe ya Mai Mai Cheka na Chandayira igizwe n’abo muri ubu bwoko yari imaze iminsi ibagabaho ibitero.
Abaturage benshi batuye muri aka gace babwiye Rwandatribune ko bumiwe nyuma yo kubona FARDC isigaye ikorana n’abarwanyi ba FDLR umunsi ku munsi mu gihe ikibazo cy’ubwicanyi babakoreye kitigeze cyitabwaho yewe ngo na bamwe mu barwanyi bagize uruhare muri ubu bwicanyi akaba aribo FARDC yahaye imyambaro n’ibikoresho Mbere ngo bayifashe kurwanya M23.
Turebe hamwe uko ubwicanyi bugereranywa na Jenoside bwabaye i Miriki bwagenze.
Abaturage ba Miriki baganiriye na Rwandatribune bavuga ko bibuka neza uko ubu bwicanyi ndengakamere bwakorewe bagenzi babo bwagenze, ndetse bemeza ko bafite ibimenyetso bigera muri bitanu bigaragaza uko Leta ya Kinshasa yirengagije nkana ibi bimenyetso ikagirana amasezerano y’ubufatanye na FDLR.
1.Abakoze ubu bwicanyi barwazwi
Twifashishije inyandiko yatambutse ku rubuga rwa Congovirtuel.com, yerekana ko amazina y’abarwanyi ba FDLR n’aba RUD Urunana, bagabye igitero muri Gurupoma ya Miliki ya teritwari ya Rubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bazwi neza . Amwe mu mazina y’abagabye iki gitero ni Jean Marie Gashadazi,Subjongore, Ndemeya,Savimbi n’uwiyitaga Joni.
Aba barwanyi ba FDLR na RUD Urunana ngo bari kumwe n’abandi baturage bo mu bwoko bw’abahutu b’Aba-Nande barimo uwitwa Kalevya , Luhanga na Kyuto.
2, FARDC yashyikirijwe numero za Telefoni z’aba bagabye igitero ku buryo byari kuyifasha mu iperereza
Aba baturage bavuga ko bahaye FARDC nimero za Telefoni z’ibigo bya Airtel na Vodacom aba barwanyi bari barimo gukoresha. Muri izi telefoni bavuga ko zarimo ibimenyetso nk’ubutumwa aba barwanyi bandikiranaga mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
4.FDLR yahakanye ubu bwicanyi, ivuga ko ibyabwo byabazwa RUD Urunana
Ubu bwicanyi bukimara kuba, Tariki ya 8 Mutarama 2016, FDLR yasohoye itangazo rihakana kugira uruhare muri ubu bwicanyi, ndetse inatungira agatoki FARDC ko bushobora kuba bwarakozwe n’abarwanyi ba RUD Urunana .Muri iri tangazo FDLR yavuze ko yari imaze imyaka ikabakaba 22 muri ako gace mu mahoro bityo ivuga ko ataribwo yakabaye igaba ibitero ku baturage batuye Miriki.
Abarokotse ubu bwicanyi bavuga ko uburyo bene wabo bishwe batemuguwe byasaga neza n’uko Interahamwe zicaga Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu mwaka w’1994, ari naho bahera bavuga ko FDLR yabigizemo uruhare.
4.Ubu bwicanyi ngo bukimara kuba habaye umubano mwiza hagati ya Gen Musare wa RUD Urunana n’abofisiye ba FARDC bakoreraga muri ako gace
Ubwicanyi bwa Miriki ngo bukimara kuba,RUD Urunana yayoborwanga na Gen Musare yagiranye umubano mwiza n’Abofisiye ba FARDC cyane cyane abo mu bwoko bw’aba Nande bagiye babashyigikira mu bihe bitandukanye.
5.MONUSCO nayo ngo yari izi ko FDLR na RUD Urunana bazakora ubu bwicanyi
Ngo MONUSCO ikimara kubona amakuru ko abaturage ba Miriki barimo gutegurirwa kwicwa yakuye abasirikare bayo bari muri ako gace bwangu. Ni abasirikare baturukaga mu bihugu Afurika y’Epfo, Nepal, Ubuhinde,Tanzania na Malawi.
Sosiyete Sivili muri aka gace isaba iki?
Umuyobozi wa Sosiyete Sivili muri Lokarite ya Miriki, Christophe Kambale avuga ko kugeza magingo aya, bababazwa n’uko aba baturage baho bishwe nabi na FDLR batarahabwa ubutabera.
Uyu muyobozi avuga ko bashengurwa cyane no kubona ababiciye bakomeje kwidegembya mu myambaro y’ingabo z’igihugu cyabo muri ibi bihe bafitanye umubano ukomeye ugamije guhangana na M23.
Mu gusoza Kambale asaba ko byibura , Leta ya Congo Kinshasa yajya yifatanya nabo buri tariki ya 7 Muratama buri mwaka mu kwibuka bene wabo bishwe ntibahabwe ubutabera.