Ubwo nandikaga iyi nkuru, hari hasigaye amasaha atatu ngo isaha ya saa 18:00’ yahawe umutwe wa M23 kuba yahagaritse imirwano, igere. Gusa nanone ubwo nandikaga iyi nkuru nta kimenyetso na kimwe cyagaragazaga ko uyu mutwe witeguye kubahiriza iki cyemezo ahubwo ko ukomeje kongera abarwanyi bawo mu birindiro urimo.
Ni ibyemezo byafatiwe mu nama yaberye i Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, byasabye umutwe wa M23 guhagarika imirwano, ukava mu bice wafashe ubundi ugasubira mu birindiro byawo muri Sabyinyo.
Gusa isaha yahawe uyu mutwe, igiye kugera mu gihe wo ukomeye gushinga imizi mu birindiro byawo biri muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru nkuko byemezwa n’abari muri ibi bice aka kanya.
Abari muri ibi bice kandi, bavuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, umutwe wa M23 wari ukomeje gusatira ibirindiro bya FARDC ndetse n’indi mitwe iri muri aka gace.
Ni mu gihe iriya myanzuro y’i Luanda yasabaga M23 ko kuva ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00’) z’uyu munsi, ubwa watangiye kubahiriza biriya wasabwe byo gusubira muri Sabyinyo.
Nanone kandi amakuru avuga ko ahubwo mu birindiro by’uyu mutwe ahubwo hakomeje kongerwa imbaraga aho hari kuzanwa abarwanyi benshi.
Ibice bikomeje kongerwamo abarwanyi, ni muri Gurupoma ya Bambo, mu gace ka Tongo, ndetse ko abarwanyi bakomeje kwerecyeza mu gace ka Kishanga.
Nanone kandi abarwanyi ba M23 bakomeje kugaragara mu Mujyi wa Bunagana, mu bice bya Kibumba, Kiwanja, na Katwiguru.
RWANDATRIBUNE.COM