Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi na Perezida w’igihugu cy’u Burndi Evariste Ndayishimiye bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu bya Gisirikare ya rwihishwa muri Kanama 2023, aho bemeranyije ko nubwo ingabo za EAC zizava k’ubutaka bwa Congo ko iz’u Burindi zo zitavayo.
Ni muri urwo rwego igihugu cy’uBurndi kiri gutegura ingabo zigomba koherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru gufasha Guverinoma ya Congo, igihe ingabo za EAC zizaba zivuye muri iki gihugu nk’uko byatangajwe n’umwe mu basirikare b’u Burundi.
Hashize igihe kirekire aya masezerano y’ibanga ari hagati y’ibihugu byombi yemereye u Burundi kohereza ingabo muri DRC, zo guhiga imitwe y’inyeshyamba z’abarundi za RED –TABARA na FNL zikorera muri kivu y’Amajyepfo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo
Umwe mu bahaye aya makuru RFI yavuze ko ubufatanye mu bya Gisirikare hagati y’u Burundi na DRC ko bwatangiye kera ku bwa Prerezida Joseph Kabila, aho yavuze ko batakwibagirwa ko abahoze ari inyeshyamba z’abahutu za CNDD- FDD bari k’ubutegetsi mu Burundi barwanye iruhande rw’abanyeCongo, mu gihe cy’intambara ya mbere n’iya kabiri ya Congo.
Ingabo z’u Burundi bivugwa ko zageze mu ibanga rikomeye muri Kivu y’Amajyepfo mu mpera z’umwaka wa 2021, amaherezo zinjiye mu ngabo zoherejwe n’umuryango wa EAC muri NZERI 2022. Amezi atandatu nyuma yaho iza EAC, zagereye muri icyo gihugu. Nyuma yaherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru bisabwe na Kinshasa. Aho zari zifite ubutumwa bwo kubungabunga umutekano mu gace ka Sake , kazengurutswe na Teritwari za Maisis na Rutshuru , nyuma yo kuhava kw’inyeshyamba za M23.
Ni inshingano zashimiwe inshuro nyinshi n’abayobozi ba Kinshasa. Umwe mu bayobozi ba Kinshasa begereye Perezinsi ya Congo nk’uko RFI ikomeza ivuga. (merakisalonnc.com)
Mu gihe ingabo za EAC ziteguye kurangiza manda yazo zikava k’ubutaka bwa Congo, u Burundi bwo buri gutegura kohereza Brigade ebyiri, I Kompanyi imwe na Batayo eshatu zose hamwe zikaba batayo esheshatu zigomba kohererezwa muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma yo kugenda guteganijwe kw’izindi ngabo za EAC nk’uko umwe mu basirikare mukuru w’u Burundi yabitangaje
Intego y’uku Kongera ingufu kw’igisirikare cy’u Burundi ni umutekano nk’uko byemezwa n’umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa wo muri Perezidansi ya Congo.
Yakomeje avuga ko Abarundi bazaguma muri DRC nubwo abandi bagenda , ibyo bigaragaza umubano wihariye ibi bihugu byombi bifitanye.
Manda y’ingabo za EAC yongerewe kugeza mu ntangiro z’Ukuboza uyu mwaka
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Christophe Rutundula we yavuze ko iki ari cyo gihe abakuru b’ibihugu bakagombye gusuzuma raporo y’ubutumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano uko uhagaze.
Iki gihugu kiri gutegura kohereza izindi ngabo muri DRC mu ghe n’ubundi iki gihugu ari nacyo gisanzwe gifiteyo nyinshi.
Uwineza Adeline