Tariki ya 24 Ugushyingo 2020 nibwo ikinyamakuru Abaryankuna.com cya Ntamuhanga Cassien watorotse ubutabera bw’u Rwanda cyasohoye inkuru isaba abaturage gutabariza umurwanashyaka wa Democratic Green Party byavugwaga ko yashimutswe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ko Mutabazi Fernand wari usanzwe akorera ubucuruzi mu kagali ka Kabutare, umurenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango intara y’Amajyepfo yashimuswe ndetse ko ashobora kuba yagiriwe nabi n’inzego z’umutekano.
Kuri uyu munsi Ikinyamakuru Igihe.com cyakoze inkuru irimo ubuhamya bwa Nyirubwite,Ferdinand Mutabazi ivuga uburyo yahimbye amayeri yo kuburirwa irengero agamije gucika abo mu muryango we bamwishyuzaga imigabane bari bafite mu bucuruzi bwe cyane ko ngo yari yiteguye gushyingirwa mu minsi ya vuba.
Mutabazi avuga umugambi we wo kwiburisha yawutangiye nyuma yo kumva abagize umuryango we bamusaba imigabane yabo mu iduka yari afite, hakiyongeraho n’inguzanyo yatse muri banki ingana na miliyoni 20, yari kwishyuraho miliyoni 6 gusa.
Ibi byose byatumye afata urugendo rumwerekeza mu Ntara y’Iburasirazuba, aho bivugwa ko yabanje kurara mu mujyi wa Kigali. I Kigali yahavuye yerekeza mu karere ka Rwamagana aho yahimbiye umugambi wo kwishimutisha abifashijwemo na Niyomugabo Bosco nawe ngo wahaye Manirakiza amafaranga 2000 yo guhambira Mutabazi imigozi.
Yagize ati” Naramusabye ndamubwira nti tujyane mu ishyamba, nurangiza unzirike, hanyuma ugende ku nzego z’ubuyobozi untabarize. Aravuga ngo hano hakorera igisirikare ndahita njya kubabwira, aragenda arababwira basanga ndi mu ishyamba ndaziritse barambohora, banjyana kuri Sitasiyo ya Polisi, nyuma kuko numvaga ntameze neza, banjyana kwa muganga.”
IshyakaDenocratic Green Party Mutabazi abarizwamo rivuga iki kuri iki kibazo?
Dr. Frank Habineza uyubora ishyaka Democratic Green Party Ferdinand Mutabazi abereye umunyamuryango yabwiye Rwandatribune ko bo nk’ishyaka bamenye amakuru ko Mutabazi yashimuswe nk’abandi bose, gusa avuga ko batari bazi ukuri kwayo. Dr. Frank Habineza yanavuzeko ko kugeza ubu nta kuri kw’impamo kw’aya marakuru bakwemeza cyangwa ngo batangaze bataravuga n’uyu musore.
Yagize ati” Twebwe ntabwo turamubona kugirango tuganire nawe tumenye ukuri kwibiri kuvugwa. Kubera iyo mpamvu ntakirenze ibyomvuze nakwongeraho”
Ese ibyo Mutabazi Ferdinand yakoze ni icyaha ?
Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko kugira ngo bamenye ko uwo musore yabuze, byaturutse kuri nyinawabo witwa Nyiraneza Marthe watanze ikirego asaba ko yafashwa kumushakisha.
Dr. Murangira akomeza avuga ko ibyo uyu musore yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, ari naho ahera asaba abaturage kwirinda ibyaha nk’ibi ahubwo bakumva ko ibibazo byose bahura nabyo byakemuka mu buryo bw’ubwumvikane, cyangwa bakitabaza inzego z’ubuyobozi.
Yagize ati “Ibi Mutabazi yakoze ni urugero rwa bimwe mu birego RIB yakira by’abantu bavuga ko baburiwe irengero, kandi mu by’ukuri ahubwo baba baragiye bafite ibyo bahunga. Bimwe muri ibyo birego ni iby’abantu bava aho batuye batabwiye imiryango yabo babiterwa n’ibibazo bitandukanye nk’ibyo byo guhunga amadeni cyangwa ibindi bibazo bafite mu miryango.”
Kugeza ubu Mutabazi afungiye kuri Sitaziyo ya RIB ya Ruhango aho akurikiranweho icyaha cyo kurega undi umubeshyera. Iki cyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 2 n’amezi 6 n’ihazabu ya 300.000 kugeza kuri 500.000 by’amafaranga y’u Rwanda .
Ildephonse Dusabe