Ingabo za Uganda zagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC), zinjiriye i Bunagana ahagenzurwa na M23, zihabwa ikaze n’uyu mutwe ndetse n’abaturage.
Izi ngabo za Uganda zageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zigiye gufasha izindi zigize itsinda rya EACRF zirimo iza Kenya, iz’u Burundi ndetse n’iza Sudani y’Epfo.
Hagaragaye amashusho y’uburyo izi ngabo za Uganda zinjiraga muri Congo ubwo zageraga i Bunagana zishagawe n’abaturage bo muri uyu mujyi ugenzurwa na M23.
Abarwanyi n’umutwe wa M23 bayobowe n’Umuvugizi wawo, Maj Willy Ngoma, ari mu bagiye guha ikaze izi ngabo za Uganda ubwo zageraga ku mupaka wa Bunagana uhuza Uganda na Congo.
Ubwo izi ngabo za Uganda zinjiraga mu mujyi wa Bunagana kandi zahawe ikaze na Gen Jeff Nyagah uyoboye izi ngabo zigize itsinda rya EACRF.
Nubwo izi ngabo za Uganda zigiye mu butumwa bwo gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda ivuga ko zitagiye kurwanya M23 nkuko hari ababikeka.
Ibi byabanje gutangazwa na General Muhoozi Kainerugaba ufite ijambo rikomeye mu Ngabo za Uganda ndetse na Perezida Yoweri Museveni.
RWANDATRIBUNE.COM