Ibinyamakuru byo muri DRC bisanzwe bibogamiye ku butegetsi, byiriwe bikwirakwiza amafoto, bivugwa ko ari abarwanyi ba M23 bafatiwe mu mirwano yahuje Ingabo z’u Burundi ,ziri mu butumwa bw’umuryango wa EAC bugamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Ibi binyamakuru, bivuga ko mu mpera z’icyumweru gishize habaye imirwano hagati ya M23 n’ingabo z’u Burundi muri teritwari ya Masisi ku muhora (Axis) wa Kabati- Magera mu majyepfo y’agace ka Kilorirwe.
Ibi binyamakuru, bikomeza bivuga ko muri iyo mirwano, Ingabo z’u Burundi zafashe mpiri abarwanyi ba M23 bagera kuri barindwi ndetse ko zaberetse itangazamakuru bafite intwaro n’amasasu yazo , harimo n’impuzankano y’igisirikare cy’u Rwanda RDC bashinja gutera inkunga M23.
K’urundi ruhande, Ubuyobozi bw’ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, nti bwigeze butangaza ko hari abarwanyi ba M23 bwafatiye muri iyo mirwano, habe no kugira ubutumwa bubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga busanzwe bukoresha mu gutanga amakuru yizewe .
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuwa 17 Mata 2023, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yahakanye iby’iyi nkuru, avuga ko “nta murwanyi wa M23 wafashwe n’ingabo za EAC muri teritwari ya Masisi ndetse ko nta mirwano M23 yigeze ihanganamo n’ingabo z’Uburundi muri ako gace.“
Maj Willy Ngoma, yakomeje avuga ko“ M23 itahindukira ngo ijye kurwanya ingabo z’u Burundi kandi ariyo yazisigiye utwo duce ku bushake ,mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi iganisha ku mahoro.“
Yongeyeho ko ibyo” ari ibinyoma bihimbano biri gukwirakwiza n’ibinyamakuru naza Sosiyete sivile bikorera mu kwaha kwa Guverinoma ya DRC ,hagamije guharabika M23 no kuyisiga icyasha”
Abarasanye n’ingabo z’Uburundi muri Masisi ni Abashumba ntabwo ari abarwanyi ba M23!
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Masisi, ari no mu nkuru yanditswe na Rwandatribune.com kuwa 16 Mata 2023 ifite umutwe ugira uti:” https://rwandatribune.com/amashyirakinyoma-ku-bivugwa-ko-ingabo-zu-burundi-zakozanyijeho-na-m23/” ivuga uko Ingabo z’u Burundi ziheruka kujya mu gace ka Ruvunda kegeranye na Mushaki, kugenzura amakuru yavugaga ko Abarwanyi ba M23 baba bagarutse muri ako gace nyuma y’igihe gito bahavuye k’ubushake .
Aya makuru, akomeza avuga ko ubwo Ingabo z’Uburundi zendaga kugera muri ako gace, zatangiye kugenda zirasa mu bihuru zigameje kureba niba hari uri buzisubize , gusa ziza kwisanga zigoswe n’Abashumba basanzwe batunze imbunda, bari bikanze ko ari imitwe y’inyeshyamba ya Nyatura na FDLR zije kubibira Inka ndetse aba bashumba bafata Umukapiteni w’Umurundi wari uziyoboye, gusa nyuma aza kurekurwa nyuma y’ibiganiro.
K’urundi ruhande ,mu mpera z’icyumweru gishize ngabo za FARDC zagerageje kwinjira mu gace ka Mushaki ariko zamaganirwa kure n’abaturage bo muri ako gace gaherutse kurekurwa na M23 bitewe n’uko zitemerewe kugakandagiramo .
Hari amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abaturage b’i Mushaki basa nk’abakoze imyigaragambyo bamagana FARDC kuba yarenze ku biteganywa n’imyanzuro bayisaba gusubira iyo nyaturutse mu maguru mashya byaje kurangira FARDC yongeye gukuramo akayo karenge.