Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus,u Rwanda rukomeje gufata ingamba nshya uko bwije n’uko bukeye.Nyuma yo guha amasaha ntarengwa ubucuruzi bumwe na bumwe,Minisiteri y’intebe yasohoye itangazo rikubiyemo izindi ngamba nshya zirimo no gutegeka amasoko n’amaduka gufunga.
Amasoko n’amaduka acuruza ibiribwa n’ibikoresho by’isuku ndetse na zafarumasi nibyo byonyine byemerewe gufungura. Muri iri tangazo,Ministre Ngirente yanategetse ko ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zihagarara kereste ku bajya kwivuza cg izindi mpamvu zihutirwa.
Iri tangazo Ministre w’intebe Edouard Ngirente arisohoye mu mugoroba wo kuri uyu wa 21 Werurwe 2020, ni itangazo rikubiyemo urutonde rw’ingamba 10 zafashwe hashingiwe ku ntera Coronavirus imaze gufata ku isi ndetse hanashingiwe ku ngero ibindi bihugu byabanje byifashishije mu guhangana n’iyo virusi.
Dore itangazo ryatanzwe n’ibiro bya Ministre w’Intebe ku ngamba nshya zo gukumira icyorezo cya Coronavirus
UMUKOBWA Aisha