UMUYAHUDI “COHEN” INTASI ISUMBA IZINDI MU MATEKA Y’ISI(igice cya mbere)
Imwe mu ntwari zamamaye kuruta izindi kuri leta ya Isiraheri yamenyekanye hirya no hino mw’isi kumazina yamahimbano “Kamil Amin Tabet” ariko amazina ye nyakuri” Eliah Ben Shahul Cohen” muguhina aya mazina yari “Eli Cohen”.
Uretse k’uruhande rwa Isiraheli gusa n’umwe mu ntasi zihambaye zabayeho mu mateka y’Isi,Ubuzima bwose bw’igihugu bwigeze kuba bushingiye ku makuru yabaga agomba gutanga, no kuba ubutumwa yahawe bugomba kugera k’untego,
n’umwe mubagabo bakoranye akazi k’ubutasi m’ubuhanga, ubwenge n’amayeri bihambaye benshi mu bagakoze n’abagakora ubu batigeze babasha kugeraho.
Yacengeye ubutegetsi bwa Siriya igihugu cyari abanzi ba Leta ya Isilayeri yari imaze kuvuka aho Siriya itifuzaga ko iyo leta y’Abayahudi yabasha kuba hafi y’imipaka yayo mu majyepfo.
Mu butasi n’amayeri adasazwe Cohen yigize umwarabu abana n’abayobozi bakuru b’ingabo za siriya, aba inshuti y’Abanya politiki bose kandi bagahora bana muhendahendera imyanya mu butegetsi bwa Siriya nko kuba Minisitiri ku myanya itandukanye muri Guverinoma yabo, Cohen yamaze imyaka itatu muri Siriya by’umwihariko mu murwa mukuru Damasi.
Amakuru yose ku bikoresho by’intambara n’imbunda ziremereye, ibimodokari bya gisirikare indege, umubare w’abasirikare imigambi yo kugaba ibitero kuri Isiraeli abafatanyabikorwa bose b’ubutegetsi bwa Siriya mu rugamba na Isiraheli amabanga yose n’amakuru kuri iyi ngingo cohem yamaze iyo myaka itatu abyoherereza leta ya isiraheli.
Maze bituma Isiraheri itsinda Siriya n’ibitero byose byari bigamimbiriye gusenya isiraeli biturutse muri Siriya byose biburizwamo m’uburyo bwatunguye cyane Siriya.
Ntago byasobanuka neza kugira ibyo umuntu yavuga kuri cohen n’ubuhanga bwihariye bw’ubutasi kuri Cohen hatavuzwe urwego rw’ubutasi rwa Isiraeli MOSSAD yakoreye.
MOSAD y’abanyayisirayeli ni rumwe mu nzego z’ubutasi zihambaye kw’isi rwashinzwe tariki 23/12/1949 leta ya Isirayeli ishingwa mu bihe by’ubutegetsi bwa David Ben Guriyona uhereye icyo gihe MOSSAD yaje kwigaragaza nk’urwego rw’ubutasi ruza imbere mu buhanga bwo kuneka no gutata kongeraho n’ibikorwa by’indashikirwa rwagezeho ,ibikorwa bizwi cyane n’uburyo bigeze gutegura igikorwa kubohoza imbohe zarizashimutiwe I Kampala mu gikorwa bise Operasiyo Inkuba.
Bibukirwa kandi igihe bavaga I yeruzalemu berekeza muri Algentine gushimuta yo Joy Feiker Man umunazi wahoze ari Umuyobozi mukuru w’ishami ASS Mu ngabo za Hitler wari unashinzwe ibikorwa byose byo gushaka abayahudi, kumenya imyirondoro yabo, inkomoko yabo mu burayi bwose mbere yo kubakusanyiriza hamwe no kubohereza mu nkambi bicirwagamo nka n’izindi zari zarashinzwe muri pologne.
Icyo gihe MOSAD mu 1960 ya mutahuye aho muri Argentine bakora operasiyo yo kumushimuta bamuvanayo bamuzana murukiko I yeruzalemu ahabwa igihano cyo gupfa aramanikwa.
N’ikimwe nkuko muri iyo myaka MOSAD yagiye ihiga umwe kuwundi abayobozi b’umutwe witerabwoba wiswe BLACK September w’abanya Palestina bishe abakinnyi 11 b’abanya Isiraeli mu mikino ya Olympic yaberaga I Munich mu budage mu mwaka wa 1972 hatitawe ku ho bahungiye mu myaka isaga 22 yose MOSAD yabahigiye kutababura hasi hejuru mu bwinshi bwose bamwe basanzwe mu Bufaransa,
Mu Butaliyani muri Shipre, Yemen mu Bugiriki mu Buholandi n’ahandi hose hatandukanye mw’isi uko imyaka yasimburanye muri operasiyo bise muri Operasiyo bise umujinyaw’Imana(RUTH OF GOD) MOSAD yaruhutse hafi ya bose ibahitanye kimwe n’abari abayobozi bakuru bose b’uyu mutwe BLACK SEPTEMBER.
Uhereye ubwo MOSAD yamenyekanye ku bikorwa magana by’ubutasi no kugera ku ntego y’ibyari bigambiriwe inshuro zitabarika kimwe no mu mahanga mubice bitandukanye by’isi MOSAD iza mu myanya yambere cyane mu nzego zihambaye z’ubutasi kugeza ubu.
Mu nkuru ikurikira y’igice cya kabiri tuzabagezaho uburyo Cohen yinjiriye ubutegetsi bwa Siriya akaba umutegetsi ukomeye.
Hategekimana Jean Claude