UMUYAHUDI “COHEN” INTASI ISUMBA IZINDI MU MATEKA Y’ISI(igice cya kabiri)
Muri MOSAD ni gute ELI COHEN warukiri mukigero k’imyaka 36 gusa yage guhinduka MVP w’ingenzi murwego rw’ubutasi ruhambaye nkurunguru mw’isi, reka duhere aho byatangiriye;
-Eli yavutse mu 1924 avukira mu muryango w’Abayahudi babanya Siriya babaga babaga mu Misiri iwabo bari Abayahudi b’amahame akomeye bahora mu bikorwa ba Zionism byaharaniraga ko uko byamera kose abayahudi bagomba kuva mubihugu byose batataniyemo mw’isi bagashinga leta yabo bihariyeho maze mugihe iyo leta yashingwaga ariyo Isilayeli mu 1948 umuryango we waje mu bambere bahise bimukirayo, ariko Eli Cohem we abanza kuguma mu Misiri ngo abanze arangize kwiga.
Amajije kubona impamya bumenyi ye yabifatanyije no guhuza ibikorwa by’ishirahamwe z’inkumi n’abasore b’abashakashatsi n’abahanga m’ubumenyi butandukanye bumvaga ko buzaba ingirakamaro mu gihugu cyabo bwite cyari kkimajije gushingwa .
Mu 1956 mu Misiri hazamutse ibikorwa bihambaye by’urwwango ku bayahudi Eli Cohem nawe afata umwanzuro wo kureka ibyo yararimo byose maze asanga umuryango we muri Isirayeli, agezeyo mugihe gito yahise ashaka umugore Nadiya nawe wari umuyahudi kazi wavuye muri Irak babyaranye abana batatu,
ubundi Eli Cohen umuryango we umugore n’abana bakubitana n’ubukene butoroshye nawe akirirwa mubikorwa byo gushakisha akazi n’ibiraka hirya no hino I Yeruzalemu mu 1957 igisirikare cya Isirayeli cyamuhaye akazi ko kubarizwa mw’’itsinda ryabandi basore benshi birirwaga bagenzura amakuru y’ubutasi banasesengura ubutumwa bwose bwakirwaga mu biganiro by’abantu batandukanye bafataga kuri za telephone COHEN aka akazi nubwo kamuhembaga nibura akabasha kwita k’umuryango we;
ariko ngo yabonaga gaciriritse ugereranyije n’ubushobozi yumvaga afite mubikorwa by’ubutasi no kuba yakora ibindi byinshi byashegesha abanzi b’igihugu cye .Yatangiye kumva ubutasi bwe nk’umwuga ntakabuza akwiye kubukomereza muri MOSAD yandikiye urwego rw’ubutasi MOSAD abasaba akazi ahabwa ibizamini, baramuganiriza Barakamwim,ngo basanze yarahubukaga cyane kandi ngo atita k’utuntu duto duto nyamara byateza ibyago bitoroshye uru rwego rw’ubutasi.
Ntago babitinzeho bahise bamusezeraho, nyamara nubwo bari bamwigijeyo MOSAD yamugumanye muri dosiye zayo kuko kimwe mubintu bidasanzwe yari afite nko kugira ubumenyi budasanzwe bwakenerwa mu rwego rw’ubutasi nuko yari azi neza kuvuga indimi nyinshi uvanyeho icyarabu n’igiheburayo yavugaga n’icyongereza , igifaransa, iki espanyole, portugale n’ikidage ,
ibi byari iturufu ihambaye kurundi ruhande MOSAD cyangwa urundi rwego rw’ubutasi urwarirwo rwose rutashoboraga kw’’irengagiza k’ubushobozi bwa Eli Cohen. Bumvaga hari igihe bazamukenera ariko hagati aho baba bamwihoreye.
Ntabwo ari ukuvuga indimi neza gusa ngo ariko MOSAD yasanze Eli Cohen afite ubushobozi budasanzwe bwamwemerera kuba yaba intasi koko y’ingenzi yaranafite ikitwa photo genic memory kunyuza amaso mubintu noneho mukanya gato akamera nkubifotoye kuburyo ahita yibuka neza uko byari bipanzwe, umubare, imiterere n’ingano yabyo akaba yabisubiramo uko yabirabutwse atanabitindijeho amaso,
n’umwitozo wari ngombwa cyane ku myitwarire y’intasi MOSAD yarikeneye icyo gihe , ubwonko bwe bwakoraga nka camera ,ibyo ubona ukongera kubyibuka neza neza nkuwabitse ifoto yabyo ntacyo ubyibeshyeho nakimwe mukongera ukabyibuka.
. Hagati aho Umuyobozi wa MOSAD Bwana MEYIRA MITI yarakeneye intasi idasanzwe yohereza ikajya gucengera ubutegetsi bwa Siriya akajya yohereza muri Isirayeli amakuru yose ya ngombwa kumigambi n’intambara n’urugomo ubutegetsi bwa Damas bwari bufite kuri Isiraeli.
MOSSAD yitaye cyane kuri dosiye ya Eli Cohen ishingiye cyane kuba yarabashaga kuvuga icyarabu neza, birangira yemeje kumuhamagaza nawe akibyumva yumva neza ko inzozi ze zo kuba intasi ya MOSSAD azigezeho ariko ntagitekerezo nabusa yari afite kubijyanye n’ubutumwa budasanzwe yari agiye gushingwa.
Amezi 6 yonyine yari ahagije ngo abe yigishijwe ibyari bikewe byose kubumenyi buri ntasi ya MOSSAD yagombaga kuba ifite muri icyo gihe kongeraho n’’ubumenyi k’ubwoko hafi yabwose bw’intwaro, ibikoresho byari bigezweho mw’itumanaho, tekinike zo kwirwanaho no kwica byihuse mugihe bibaye ngombwa kimwe no gukurikirana abakeneweho amakuru kandi batamenye ko hari ubakurikirana no kwiyoberanya muburyo bwose bushoboka.
Ikindi gikomeye yigishijwe n’ihererekanyamakuru m’uburyo bw’ubutasi hakoreshejwe RADIO TRANSIMITANT, Ibi byose birangiye Eli Cohen yarahindutse intasi ya MOSAD yuzuye ashobora koherezwa m’ubutumwa bwose bushoboka mugihe byarikuba bibaye ngombwa.
Mu gice cya gatatu tuzabagezaho uko El Cohen yageze muri Siriya nuburyo yaje gufasha Isirayeri kubona insinzi.
Hategekimana Jean Claude