UMUYAHUDI “COHEN” INTASI ISUMBA IZINDI MU MATEKA Y’ISI menya uko yaje kuvumburwa akicwa amanitswe na Col Suwetani wari ushinzwe ubutasi muri Siriya (igice cya 3)
Yahawe umwirondoro mushya ahita asabwa no gutangira kwibagirwa uwo yahoze ariwe ,atozwa kuba undi muntu mushya, umuntu mushya yarakereye kuba we kugirango yoherezwe muri Siriya ntazagweyo n’ubutumwa yaragiye gushingwa ntibuzabure kugera kuntego. yahawe amafaranga menshi cyane ashoboka ,
ahabwa izina rishya Kamal Amin Tabet umucuruzi wumunya Siriya wabaga muri Algentine ,yize kwitwara nk,umuherwe koko wakataraboneka kugura imodokari zihenze azikura imihanda yose y’isi, imyambaro yakataraboneka ,imikufi n’amasaha bya zahabu n’ibindi bishashagirana mu buryo budasanzwe, ubuzima bw’ikirere mu ndege n’ibyumba bya hoteli bihenze , ibirori n’imyitwarire ikwiye imbere y’abagore n’urubyiniro ibyo byose abasha kubigeraho areka kuba Eli Cohem ahinduka umuherwe KAMAL AMIN TABET ,abyitwaramo atyo.
Mu 1961 byose byari birangiye neza ubutumwa bwe butangiye, yasezeye umugore we Nadia nawe ubwe atazi igihe azongera guhurira nawe no kongera kubonana n’abana be. Ntacyo yashoboraga kwerurira Nadia cyangwa undi muntu uwariwe wese, yateze indege ava muri isiraeli ajya I Zurich mu Busuwisi akiri Eli Cohen, yavuye mu Busuwisi yerekeza muri Argentine yarangije guhindura paseporo ye noneho ari KAMAL AMIN TABET.
Akigera muri Argentine yatunganyije ahantu heza yabaga ahahindura nka Hoteli ahantu habereye umugabo wumukire kandi ukunda ibirori cyane,kuburyo iwe mu minsi mikuru idashira hirirwaga abandi baherwe bavuye imihanda yose y’isi kuko yari yarigize umunya Siriya wuzuye abategetsi babanyasiriya n’abayobozi bakuru b’ingabo bose bazaga kunywera inzoga iwe bakahasohokanira n’inshoreke zabo bose bamugira inshuti m’uburyo butamugoye ,
amabanga atabarika batangiye kuyamumenera akiri no muri Argentine atarakandagiza ikirenge ke muri Siriya, benshi mu bategetsi baba abasivile cyangwa abasirikare basimburanaga iwe murugo muri Argentine muburyo budashira, abakobwa b’ibizungerezi bakoraga mu madege no muri za hoteri abacuranzi kazi b,abarabu kazi n’abandi batandukanye bose baasimburanaga iwe mubirori bitigeze bihagarara nawe yabahase inzoga n’ibirori .
amafaranga ntabwo yari ayabuze MOSAD na leta ya Isiraeli bayamurundiraga kuri konti uko ayakeneye kose ngo anayagaragarize buri wese wanatekereza ko yaba anayamurusha bose bamubonye nk’umuherwe udasanzwe umugabo buri wese yifuzaga kugira inshuti m’ubutegetsi bwa Siriya.
Yisindishije kenshi mugihe yabaga ari kumwe n’abanyapolitiki ba banyasiriya babaga baganira kuri politiki , ubugambanyi n’imigambi mibisha babaga bafite kuri Isiraeli ibyo byose byinshi akabifata amajwi ubundi agahita yandika ubutumwa bwose yohererezaga MOSAD i Yeruzalemu.
N’ibintu bicye cyane yashoboraga kuba adafiteho amakuru ahagije kubyakorwaga n’ubutegetsi bwa Siriya, benshi mu bategetsi b’abanyasiriya bamufataga nka mugenzi wabo yabagurizaga amafaranga menshi cyane, ubundi nabo bagahora basimburana iwe bamugisha n’inama.
Muraba bose harimo na AIMIN ALI AFIZI waje kuba Perezida wa Siriya , abanyapolitiki batandukanye mw’ishyaka BAF bagiye bakorera inama kwa Eli Cohen bo bari bazi ko ari mwene wabo KAMAL AMIN TAABET ,ntawigeze apfa gutekereza ko yaba ari umuyahudi w’umu nya Isiraeli uretse no kuba byabaca mu bwonko byonyine ko yaba ari intasi ya MOSAD , abo mw’ishyaka BAF bari bafite imigambi yo guhuriza hamwe ibihugu byabarabu ,
baje no guhita bahirika ubutegetsi muri Siriya noneho inshuti ya Eli Cohen Bwana AMIN ALI AFIZI birirwaga basangira amayoga batereta n’abagore aba ariwe uhinduka Perezida wa Siriya mu 1963, Eli Cohen nawe yahise yimukira muri Siriya atyo ndetse n’inshuti ye Perezida mushya AMIN ALI AFIZI yateganyaga ahubwo no kumugira Minisitiri w’intebe wa Siriya ,ELI COHEN arabyanga ,
Abanyapolitiki n’abasirikare bakuru muri Siriya bose bari baramenye ku mazina ya KAML AMIN TABET, akigera I Damas yakodesheje icyumba kinini cyane mu nyubako iri hagati yaza Ambasade z’amahanga nahafi cyane ya Etat major y’ingabo za Siriya , aha ni naho yahise ashinga ibyuma bye byoherezaga ubutumwa muri Isiraeli, yohereje amabanga yose ya Siriya mugihe k’imyaka itatu , buri mugitondo cyangwa se n’imugoroba agafata umwanya wo gutanga raport kubikorwa byose bya Guverinoma n’igisirikare cya Siriya kuberako uburyo bwa radio transimisiyo yakoreshaga bwari buzwi cyane kuntasi zo muri ibyo bihe nawe yahisemo gutura iruha rw’ibiri bikuru by’igisirikare kuko nabo aribwo buryo bakoreshaga bohererezanya amakuru y’ubutasi, icyo gihe ntago bashoboraga kugira irindi koranabuhanga ryari kuvumbura ko hari ubundi butumwa bw’ubutasi bwari hafi ahongaho bwoherezwa.
Yari imirasire imwe ya radio bose bakoreshaga icyo gihe byagaragara bakumva ko ari ubutumwa bwa gisirikare buri koherezwa hafi aho.kumukeka no kumuvumbura byari bigoranye cyane mukazi ke Eli Cohen muri SIriya yoherereje MOSAD ingano nini cyane y’amakuru kandi yangombwa kuva mu 1961 kugera mu 1965 ,yakoreshaga radiyo transimita ,n’amabaruwa y’ibanga yandikishwa umuti utagaragara n’ubundi buryo butandukanye yagiye yifasisha ,
igikorwa gihambaye yaje kugeraho nuko yabashije kwemeza inshuti ze zose z’abayobozi bakuru b’ingabo muri Siriya n’abanyapolitike bakamujyana gusura ibirindiro byo mu misozi ya Golan ,ari naho baribafite ibirindiro bihambaye byarajujubije Isiraheri, niwe musivile wenyine muri Siriya wari uhakandagiye bwa mbere, nta nundi mu nyamahanga n’umwe wigeze ahaca iryera n’abasirikare ba Siriya ubwabo batahakoreraga ntago bari bazi ibihabera .
ahageze yasanze hari ibirindiro bihambaye kandi byari byaragizwe umutamenwa, hari indaki nyinshi zishinzeho imbunda ziremereye, zitunze kuri Isiraeli, zinagaragiwe n’izihanura indege kimwe nizisenya ibifaru, byari ibirindiro by’umutamenywa.
Eli Cohen uretse gufotora akihagera yahise yibaza uburyo ibyo ari buze kubitangamo raporo ndetse nuko yabishushanya mu mutwe we neza neza ngo atange amakuru atarimo kwibeshya nagato, yigira inama yo guhimba andi mayeri yarebaga abasirikare babaga bari hejuru yizi ndake zirunzeho ibibunda biremereye hejuru kuko abandi basirikare b’abanya siriya benshi cyane babaga bari hasi mu ndake barahahinduye ibigo binini cyane birirwa bahakorera n’imyitozo akaba ariho barara
noneho abwira abasirikare bakuru b’ingabo za Siriya bari bazanye muri urwo rugendo ko abasirikare barinda izo ndake hejuru bicwa n’izuba kandi ko bishobora gutuma baciika intege hakiri kare abandi bakaza kubasimbura banogonotse cyane kubera izuba. Ati hariya hejuru y’indake reka tuhatere inturusu, zakura vuba cyane noneho abarinda indake ariho bazajya bahagarara munsi y’ibicucu byazo, ibyo ngibyo tuza byungukiramo ubugira kabiri kuko abasirikare bacu bazajya bikingirizuba muri izo nturusu,
kandi bihinduke n’uburyo bwo guhisha izo ndake mugihe hejuru hazaba hateye ibiti. Igitekerezo abakuru b’ingabo bari bajyanye gusura ibyo birindiro bahise bashima, baramushimagiza bati uretse no kuba umuherwe wowe uri intwari mubanyasiriya, ubundi ukwiye no kuba umusirikare w’ikirenga erega, uragatangaza rwose ibyo bintu niko tugomba guhita tubikora sinzi nimpamvu twari twaratinze kubitekerezaho dutyo, urakoze cyane.
Muri raporo ze ibyo Eli Cohen byahise bimworohera , yagaragarije MOSSAD Imiterere y’ibirindiro by’ingabo z’abanyasiriya ,amoko y’ibifaru , y’indege n’imbunda byose byari bishinze ku misozi ya Golan n’umubare w’abasirikare bahabarizwaga , n’ibindi byinshi ariko igikomeye noneho nuko yagaragarije MOSAD KO buri ndake muri iyi misozi yarangwaga no kuba hejuru hari hatewe igiti k’inturusu , habe n’inturusu n’imwe yashoboraga kuba ibarizwa k’ubutaka bwiyo misozi ya Golan, uretse ahongaho nyine hari hashinze indake, mu mayeri akomeye niwe ubwe witereshereje izo nturusu nk’ibimenyetso byihariye hejuru yaburi ndake mubirindiro byabanyasiriya muri Golan.
Mu ntambara y’iminsi itandatu ISIRAYERI yahise yigarurira iyo misozi ya Golan icyo gihe Isirayeki yahise ishora ibifaru bigenda byirasira ahateye inturusu gusa mugihe gito babashije guhita basenya ubushobozi bwose ingabo za Siriya muri Golan.
Byakozwe mugihe cy’iminsi ibiri gusa Siriya itakaza ibirindiro by’umutamenwa yari yarubatse kandi yari yararinze mugihe cy’imyaka hafi 20 yose. iki n’igikorwa cy’ubutasi buhambaye bwa Eli Cohen.
Mu ngendo ELI Coheh yirirwagamo ari kumwe n’abanyapolitiki babanyassiriya, yazurutse ibice by’umupaka w’amajyepfo wa Siriya byarimo ibirindiro byinshi by’ingabo za Siriya n’ibikoresho byinshi by’intambara, arabifotora ubugira kenshi byose abyoherereza MOSAD muri Isiraheri.
yatanze n’amakuru akomeye aho SIRIYA yashakaga kuyobya amazi y’inzuzi n’ibiyaga by’amashami ya Yorodani ku buryo ngo byari gutuma ISIRAELI ibura amazi, akaba yo make cyane Yorodani igahinduka nk’akagezi gato cyane kuko amazi y’inzuzi zayisukagamo abanya Siriya bari kuba barangije kuyayobya.
Ayo makuru Isiraheli yayabonye kare maze bategura ibitero bihambaye byasenye ibikoresho byose bari kwifashisha muri uyu mugambi wahise uburizwamo.
Amakuru y’ubutasi bw’imyaka itatu Eli Cohen yoherereje MOSAD ubwayo yonyine yaragize igice kinini cyayatumye Isiraheli itsinda intambara y’iminsi itandatu kuva tariki ya 5 kugeza tariki ya 10 mukuwagatandatu 1967.Intambara isiraheli yarwanye kandi igatsindara icyarimwe ibihugu bya Misiri, Yorudaniya, na Siriya.
Ibikorwa byinshi n’imigambi y’ibanga k’uruhande rwa rwa Siriya byagiye biburizwamo kenshi, biza gutera abandi k’ibaza uburyo byagiye bimenyekana.
Colonel Ahmed Suwetani niwe wavumbuye El Cohen
Colonel Ahmed Suwetani, niwe warumaze kugirwa umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubutasi bwa Siriya, Eli Cohen mu bikorwa bye by’ubutasi yabashije kwiyoberanya abeshya abantu bose mugihe cy’imyaka myinshi ariko Colonel Ahmed, yarafite ubwenge umurava n’ubushishozi buhagije, nawe yari intasi kabuhariwe, ntago yagendeye muri icyo kigare.
Colonel Ahmed Suwetani uyu yafashe mu mutwe amasomo ye yose y’ubutasi.,ntamuntu n’umwe kuva kubo bakoranaga nabo yarashinzwe gukurikirana yigeze yizera, habe n’umwe ntago yashoboraga kwizera na Eli Cohen yakomeje no kwibaza impamvu kuva no kuri Perezida wa Siriya kugeza kubakozi bato muri leta uciye kuba Minisitiri bose birirwanaga na Eli Cohen ,
ngo nuko yari umukire gusa ibi ntago yabyumvaga byaje gutuma amucungira hafi agenzura intambwe ze zose , Eli Cohen yageze bwo ajya asohoka mu inzu colonel Ahmed nawe agahita yohereza abasirikare n’intasi zo kujya kugenzura ahaba , ibyo abitse n’ibyo yirirwamo .
Mu 1964 Eli Cohen yasubiye muri Isiraheli anasaba abayobozi bakuru muri MOSAD ko atakongera koherezwa muri Siriiya kuko colonel Ahmed Suwetani ngo yararimo amukoraho amaperereza ,ibi Eli Cohen nawe yaramaze kubikeka aho bahuriraga hose yamurebaga nabi kandi n’ubushishozi bw’inshi akamukurikirana aho atarabukiye hose, ngo yamugenzuriraga hafi kuburyo Eli Cohen nawe nk’intasi yabibonaga ko habura igihe gito gusa Suwetani akaba yamuvumbuye ,
Eli Cohen yasubiye Damas aza gutabwa muri yombi aramanikwa
abandi bose muri MOSAD baramuhenza henze barabimusaba ariko bigirwa n’itegeko bamubwira ko agomba gusubirayo bwa nyuma , Eli Cohen yasubiye Damas muri siriya ajyayo ibikoba bimukuka, mugihe Colonel Suwetani nawe yaramwiteguye neza anamutegereje, akigera muri Siriya Colonel Ahmed Suwetani nawe mw’ibanga yahise ajya gushaka ibindi bikoresho bishobora kugaragaza neza ntakwibeshya ahari koherezwa ubutumwa bukoresha radiyo transimisiyo uburyo bwari bugezweho cyane muri ibyo bihe bunifashshwa n’intasi hafi yazose
mu guhererekanya amakuru, maze rimwe mw’ijoro Colonel Ahmed Suwetani asaba ko iryo tumanaho rihagarikwa mu murwa mukuru wose Damas , ibyo byasobanuraga ko ahari kugaragara iyo mirasire y’iryo tumanaho aho ari hose ubwo byarikuba arizindi ntasi zaba ziri kurikoresha atari igisirikare cyangwa izindi inzego z’ubutasi izarizo zose za siriya.
Niko byaje kugenda maze rwagati mw’ijoro tariki ya 25/1/1965 radio transmita ya Eli Cohen aba arishutse ayikoraho yongera kohereza ubutumwa iwabo muri Isiraheli, muminota mike gusa imbunda ya Colonel Suwetani yarimutunze mw’irugu, yamufatanye igihanga yicaye yohereza izo raporo muri isiraheli, Eli Cohel wari umaze kuvumburwa acyo yajyanywe murukiko rwa gisirikare igikuba kiracika mw’isi yose.
bakimenya iby’iyi dosoye, Isiraeli itangiza urugamba rwo gushakisha uburyo bwo gutegura ibikorwa byo kumufunguza cyangwa kugaba ibitero simusiga muri Siriya, bashakisha icyakorwa cyose bararakara bajya mu mishikirano byose birananirana bashakisha icyakorwa cyose basanga bitaza koroha.
Bahitamo kubinyuza muri diplomasi. ibyo bahaye Siriya nk’ingurane byose abanyasiriya barabyanze, isiraheli yarigomye babaha nibyumurengera yewe, ariko abanyasiriya byose barabigarama bo bagaragazaga ko ntakindi bashaka kumva ko Eli Cohen agomba kumanikwa k’umugozi n’isi yose ireba ntakindi.
Isiraheli yabinyujije no mubihugu by’amahanga nka Leta z’unze ubumwe z’Abasoviyete bahenda henda Siriya ngo Eli Cohen ntiyicwe, babinyuza mu ba Birigi ngo babafashe birananirana, Canada y’ihuza n’ubufaransa bahendahenda Abanyasiriya ariko babaha ingurane z’imirengera ngo u muyahudi w’intasi kabuhariwe ngo arekurwe ariko byose ubutegetsi bwa Damas burabyanga.
Papa Paul wa VI nawe yabigiyemo biba iby’ubusa, Eli Cohen ngo yagombaga kunyongwa uko byamera kose Abanyasiriya ntabwo bari biteguye kumurekura cyangwa ngo bagabanye igihano bamuhaye cy’urupfu, bamuhaye uburenganzira busesuye bwo kwandikira ubutumwa bwanyuma umuryango we.
Tariki ya 15/5/1965 mw’ibaruwa yandikiye umugore we Nadiya yagiraga iti” ndagusaba nshuti nkunda Nadiya kudatakaza umwanya wawe mu marira ku bintu byarangiye, ukomere gira ibitekerezo n’akazi kawe mu gushakisha ahazaza heza k’urubyaro rwacu n’imiryango.
Eli Cohen yamanitswe mu mugozi mu ruhame tariki ya 18/5/1965, imbere y’imbaga y’ibihumbi byinshi by’abaturage b’abanyasiriya, k’urundi ruhande ariko ubutegetsi muri Siriya bwashegeshwe bitoroshye no kumenya ko Eli Cohen yari umuyahudi w’umunya Isiraheli unakorera MOSAD wabanye nabo imyaka yose gutyo ari Umujyanama n’inshuti ya Perezida wa Siiriya n’abayobozi bakuru b’ingabo yirirwa no mu nama zose zacuraga Imigambi mibisha kuri Isiraheli ,
ikosa batigeze bibabarira kugeza n’ubu , umurambo wa Eli Cohen banze kuwohereza muri Isiraheli n’ubu ibyaba bisigaye byose k’umubiri we kuwohereza mui Isiraheli n’igikorwa abanya Isiraheli bakirwana nacyo.
Hategekimana Jean Claude