Ishyaka Green ryashimagije imikoranire myiza ryagiranye na Polisi mu karere ka Rusizi igihe ryahiyamamarizaga
Rusizi: Police yo mu karere ka Rusizi twakoranye neza. Hon Ntezimana Jean Claude
Ni mu kiganiro ishyaka Green Party ryagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Nyakanga 2024 ubwo bari basoje ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu turere tw Nyabihu na Rubavu.
Iyi nama yabereye mu karere ka Rubavu yari igamije gutangaza ishusho yuko ibikorwa byo kwiyamamaza biri kugenda, imbogamizi bahuye nazo, kunenga ndetse no gushima ibyagenze neza.
Hon Jean Claude Ntezimana akaba n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka Green Party atanga ishusho yuko ibikorwa byo kwiyamamaza bimeze, yavuze ko aho bamaze iminsi bagera byagenze neza ku kigero cya 90%.
Ati mu nzego zitandukanye hari abo twakoranye neza urugero nka polise yo mu karere ka Rusizi.
Hon Ntezimana Jean Claude yasobanuye ko ubwo bageraga muri ako karere basanze hari abashinzwe umutekano benshi maze basaba ko bagabanwa ngo kuko byashoboraga gutera abaturage ubwoba bikababuza kwisanzura maze bakabakundira bagakora ibyo babasabye.
Yakomeje avuga ko bakibona ko ubwinshi bw’abapolisi ari imbogamizi, Hon Jean Claude yahamagaye umuyobozi wabo akamubwira ikibazo gihari maze nawe agahamagara mu nzego zo hejuru bakamubaza icyo bifuza ko bakora.
Polisi y’akarere ka Rusizi ubwo yamenyeshwaga imbogamizi zuko ubwinshi bwabo bushobora gutuma abaturage bikandagira yagize iti uko mubishaka niko turi bubikore.
Ku kijyanye n’iyi ngingo yuko bakiriwe mu turere, kandida perezida, Dr Frank Habineza we yavuze ko nubwo bakiriwe neza ariko batengushwe n’akarere ka Ngoma aho avuga ko kabangamiye igikorwa cyo kwiyamamaza kwabo kandi ko hari n’ibimenyetso bigaragaza gukumira abaturage.
Ishyaka Green Party ryemewe mu Rwanda muri 2013 rikaba ryaherukaga kwiyamamaza mu 2017 kugeza ubu rikaba ryari rifite abadepite 2 na senateri 1 mu nteko ishingamategeko mu Rwanda.
Ibikorwa byo kwiyamamaza kandi byatangiye tariki 22 Kamena 2024, Ishyaka Green Party rikaba rimaze kugera mu turere 15, uyu munsi kwiyamamaza bikaba bikomereje mu turere twa Rutsiro na Karongi.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com