Umutwe wa CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, uravugwaho kongera gushinga ibirindiro mu gihugu cy’u Burundi mu Ishyamba rya Kibira k’uruhande rw’iki gihugu, rihana imbibi n’irya Nyungwe ku ruhande rw’u Rwanda.
Amakuru dukesha imboni ya Rwandatribune.com iherereye muri Komine Mabayi mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko muri iyi minsi, abarwanyi bo mu mutwe wa CNRD/FLN, bakomeje gucengera mu gihugu cy’u Burundi baturutse muri Kivu y’Amajyepfo, aho bafite ibirindiro ahitwa Hewa Bora.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, Perezida Evariste Ndayishimiye, aheruka gutanga amabwiriza avuga ko izo nyeshyamba zirwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, zigomba kuva ku butaka bw’u Brundi ndetse asaba igisirikare cye gutangiza ibikorwa byo kuzihashya.
K’urundi ruhande ariko ,iki cyemezo cya Perezida Ndayishimiye, natwabo cyumviswe neza cyangwa ngo gishyirwe mu bikorwa na bamwe mu bayobozi b’Ingabo z’u Burundi ,barangajwe imbere n’Umugaba mukuru Lt Gen Prime Niyongabo uvugwaho gukomeza gukorana n’izi nyeshyamba.
Haravugwa kandi bamwe mu bayobozi b’Inzego z’ibanze muri Komine Mabayi, bakomeje gushyigikira no gufasha izi nyeshyamba gushyinga imizi muri ako gace.
Kanda kuri iyo link ya Video iri hasi wumve byinshi kuri iyi nkuru:
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.co