Herman Cohen wabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe umubano n’ibihugu bya Afurika yavuze ko kugirango Uburasirazuba bwa Congo buiore amahoro, FARDC igomba gutegura ibitero ku Rwanda na Uganda.
Cohen avuga ko kugeza ubu atazi ibyo u Rwanda na Uganda bishyingikirije bituma batavugwaho n’imiryango mpuzamahanga cyangwa ngo ibafatire ibihano mpuzamahanga.
Yagize ati;”Sinzi impamvu batavugwaho, u Rwanda na Uganda bagomba gushyirwaho igitutu kuko aribo baha intwaro imitwe y’inyeshyaba iteza umutekano muke mu burasirazuba bwa RD Congo.”
Cohen avuga ko ku ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kurwanya imitwe y’inyeshyamba ntacyo bizakemura, ahubwo avuga ko gutegura ibitero ku bihugu bifasha iyi mitwe aribyo bizakemura ibibazo byose by’inyeshyamba mu burasirazuba bwa RD Congo.
Yagize ati:”Igisirikare cya RD Congo kigomba gutegura ibitero kuri abo baha intwaro izo nyeshyamba. FARDC niyo igomba gukora akazi ko gukuraho iterabwoba rikorwa n’abo batera iyi mitwe y’inyeshyamba inkunga.”
Ambasaderi Herman Cohen yabaye umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe imibanire n’umugabane wa Afurika kuva mu 1989 kugeza mu mwaka 1993.Uyu mugabo w’Imyaka 90 y’amavuko kuri ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru.
NI imburamumaro.
Nakomeze aboshye!! Aragirango bagabe ibyo bitero intambara irote noneho babone uko bajya gusahura umutungo wa Congo. Mbega abazungu….
Intambara siwo muti w’ibibazo.Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Military Defense Budget y’ibihugu byose,igera kuli 2 Trillions USD ku mwaka.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.
Umuheto woshya umwambi bitaribujyane, ese umusaza wa 90 ans, ugirango aba agitekereza neza? baba basazanye ubugome boka…. ni ba rusahurira mu nduru
Murakoze ambassador, ubwo mumyaka 90 uracyashyigikiye intambara muri afirika ? Warwanye zingahe? Watsinze zingahe? Go on hell
hahah uyu arabura amazuba make ngo yicireho none ngo ashyigikiye interahamwe nduzi ko arizo ziri kurwana hakurya hariya asekeje byo ntazi ibyo avuga
TWITONDERE CYANE IYI NKURU KUKO UMUGORE URI KURI DESK YA HERMAN COHEN YAVUZEKO NTAHO AYO MAGAMBO ABONA YAVUGIWEMO. HARI UKUNTU MU GUTSINDWA INTAMBARA,COMMUNICATION YA DRC ISIGAYE IHIMBA AMAKURU. DUKOMEZE TUMENYE IBYARIBYO.
MUBANE N’ IMANA
Iyi nterahamwe y’inyamerika yokamwe n’ingabitekerezo y’urwango ku bantu bamwe. Ntiyanyuzwe n’uruhare rwe mu gutsemba Abatutsi mu Rwanda none ngo nibisorezwe mu Karere! Gusaza ni ugusahurwa ariko we ndabona ari ugusara! Nta gitangaje wasanga iyi rizembe ivukana kwa Se wabo na Perraudin na Logiest! Nagire yitabe Sekibi amutuze mu mwobo!
Usibye ariko no kumwiha ntuyunabona aho yabivugiye. Ahubwo ubanza ari inzozi zuwabyanditse