Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika iharanaira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega yanyomoje amakuru yatangajwe n’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyavuze ko impamvu cyarasanye n’ingabo z’u Rwanda byaturutse ku kuba abasirikare b’uRwanda bari barenze umupaka bakinjira ku butaka bwa Congo.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021 nibwo umuvugizi wa Rejiyo ya 34 y’ingabo za Congo(FARDC) ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru Lt Col Ndjiike Kaiko yatangaje ko habaye kurasana kw’ingabo z’igihugu cye n’izu Rwanda mu gace ka Kibumba ko muri Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru biturutse ku kuba hari abasirikare 2 b’u Rwanda bafatiwe ku butaka bwa Congo n’ingabo z’iki gihugu, nyuma abagenzi babo baza kubabohoza hakabaho kurasana.
Mu kiganirto yahaye Radio Okapi Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Vincent Karega yahaye yavuze ko ibyatangajwe na FARDC byose ari ibinyoma, ndetse anashimangira ko u Rwanda na Congo Kinshasa nta ntambara barimo.
Yagize ati”Ni ibinyoma, nta musirikare w’u Rwanda wageze ku butaka bwa Congo Kinshasa. Abasirikare b’u Rwanda bazi amategeko kandi baziko mu Rwanda haba ibihano bikomeye ku wishe amategeko nkana.
Ambasaderi karega kandi yavuze ko atahita avuga ko umuvugizi wa FARDC yaba yabeshye gusa avuga ko hakirimo gukusanwa ibimenyetso ngo barebe koko niba ingabo z’u Rwanda zaba zageze ku butaka bw’iki gihugu.
Ese uwabitangaje yigeze abereka ibimenyetso , Ninde mwabonye afata ibiturage 6 akabitakaza mu gihe kitagera no ku isaha ? Ese ubundi turi mu ntambara?”