Ambasade ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Centrafrique yihakanye amakuru aheruka gushyirwa ahagaragara n’ubutasi bwa RD Congo (ANR) bushinja ingabo z’u Rwanda kwinjira ku butaka bwa Congo baturutse mu gihugu cya Centrafrique.
Mu minsi yashize, ibitangazamakuru binyuranye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byanditse ko abasirikare barenga 150 b’u Rwanda baturutse ku butaka bwa Centrafrique binjiye muri Teritwari ya Libenge mu ntara ya Sud Ubangi kuwa 23 Nzeri 2022.
Ibi binyamakuru bivuga ko byashingiraga ku makuru y’Ubutasi byahawe n’Urwego rw’Ubutasi bw’Igihugu ANR.
Icyo gihe byavugwaga ko Ambasade ya RD Congo i Bangui, yandikiye Guverinoma ya Centrafrique iyisaba ibisobanuro ku basirikare b’u Rwanda bashobora kuba bagaragaye ku butaka bwa RD Congo.
Mu butumwa bwanditswe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Centrafrique ,Madame Sylvie Baïpo Temon kuri Twitter yavuze ko yamaganye ibinyoma bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , ikwirakwizwa binyuze muri Ambasaderi wayo muri Centrafrique , Esdras Bahekwa Kambale afatanije n’ubutasi bw’igihugu cye ANR.
Minisitiri Sylvie Baïpo Temon yavuze ko amakuru yuzuye ibihuha yakwirakwijwe na Ambasaderi Kambale ashobora guteza urujijo ku baturage.
Nyuma yo kubona ko , iki gihuha cyatangijwe na Ambasade cyateje urujijo, Ambasade ya RD Congo muri Centrafrique yivuguruje , ivuga ko habaye kwibeshya ku makuru bahawe na ANR,inavuga ko ibatangazamakuru byibeshye ku magambo yatangajwe na Ambasaderi Kambale.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade ya RD Congo muri Centrafrique ryafashwe nko kwisegura ku bihuha, rivuga ko habayeho kwibeshya ku makuru ANR yatanze , no gufata nabi ibyatangajwe na Ambasaderi.
Rikomeza rivuga ko mu nama yahuje Ambasaderi Esdras Bahekwa Kambale na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Centrefrique Sylvie Baïpo Témon kuwa kuwa 4 Ukwakira 2022,Ambasaderi wa RD Congo yavuze ko abantu benshi bafashe nabi ibyo yavuze, aho yari yatanze ubusabe ko ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu zidakwiye gushyirwa hafi y’imipaka basangiye biturutse ku bibazo by’umutekano biri hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ambasaderi Kambale kandi , yemeje ko urwego rw’Ubutasi rwatanze amakuru atariyo mu bitangazamakur ko rwabonye ingabo z’u Rwanda mu bice by’amajyaruguru y’igihugu.
Ambasaderi Kambale yashoje avuga ko ibi bihuha byakwirakwijwe cyane n’abashaka guhungabanya umubano ibihugu byombi bisangiye.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zihari mu rwego rw’amasezerano ibihugu byombi bifitanye. Hari kanadi abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu MINUSCA.