Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo Vincent Karega yemeje ko abantu basoe bavuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baba bagendeye ku binyoma byakwirakwijwe n’umutwe urwanya u Rwanda FDLR.
Ibi Ambasaderi Karega yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru Tarrifa, cyagarutse kuri Raporo iherutse gushyirwa ahagaragara n’impuguke z’umuryango w’ababibumbye kuwa 15 Ukuboza 2020.
Iyo raporo yavugaga ko mu iperereza ryakozwe n’izi nzobere za UN habonetse ibimenyetso bifatika by’ibikorwa by’ingabo z’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi byakorewe ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo abasirikare babiri bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije urugendo bari barimo muri DRC aho bari bajyanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta.
Abo basirikare bakuru ni Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura na Major General Joseph Nzabamwita uyobora Urwego rw’Igihugu rw’iperereza, NISS.
Mu kiganiro kihariye Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC Vincent Karega yahaye Taarifa yavuze ko abavuga ko ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa DRC baguye mu mutego w’ibihuha bya FDLR n’abandi banzi b’u Rwanda.Yemeza ko umubano w’ibihugu byombi ari mwiza kandi bigaragarira bose.
Yagize ati:“ Ingabo z’ u Rwanda nta mugambi wo gutera igihugu cy’ inshuti zifite nta n’ubwo abagaba bazo basura ikindi gihugu batabaje kuvunyisha. Inzego z’ibihugu byacu zikorana neza umunsi ku wundi nta makemwa, nta rwikekwe. Abakomeza gutanga izo raporo baba baguye mu mutego w’ibihuha bya FDLR n’ abandi banzi b’ u Rwanda na DRC.”
Ambasaderi Karega avuga ko ababikora baba bakwirakwiza ibihuha no guca igikuba.
Karega yongeyeho ko u Rwanda na DRC bibanye neza mu ngeri zose.Ibi ngo bigaragarira mu mikoranirire, imigendanire, ubutwererane n’ ubucuruzi ibihugu byombi bifitanye.