Abinyujije ku rubuga rwa X, uwahoze ari perezida wa Amerika Donald Trump yanditse ko yongeye gusimbuka urupfu nyuma y’uko hari abagerageje kumurasa nyamara umugambi wabo ukabirizwamo kuko yahungishijwe .
Yagize ati: “Mfite umutekano kandi neza Imana ishimwe ko yandinze sinicwe n’abanzi”.
Ku cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024 ubwo Donald Trump yari yagiye gukina umukino wa Golf Club nibwo humvikanye urusaku rw’amasasu Hafi yaho yari ari.
Umuvugizi wa Trump, Steven Cheung, na we yemeje ko ubu Trump ameze neza maze ati: “Perezida Trump ni amahoro nyuma y’urufaya rw’amasasu rw’umvikanye mu bice yari arimo, nta bindi twakongeraho muri aka kanya.”
Ibiro bishinzwe iperereza muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika (FBI), byo bivuga ko byatangiye iperereza ryimbitse rigamije kumenya ukuri kwa byo n’imvo n’imvano yabyo.
Nubwo abashinzwe umutekano wa Trump bavuga ko uwarashe aya masasu yari hafi muri metro nka 274 na 557 naho Trump yarimo akorera siporo, hari andi makuru avuga ko atari we wari ugenderewe.
Abashinzwe umutekano wa Trump na bo bahise barasa kuwarasaga arahunga.
Bivugwa Kandi ko imbunda uwo mugizi wanabi yari afite ari iyo mu bwoko bwa AK-47, Kandi ko uwo mwicanyi yaba yitwa Ryan Wesley Routh ukomoka mu gihugu cya Ukraine.
Ibi bibaye nyuma y’amezi abiri gusa umugizi wa nabi ashatse kwivugana Donald Trump ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza gusa nubundi Imana ikinga ukuboko.
Rwandatribune.com