Leta zunze ubumwe z’Amerika igiye guha Repubulika ya Demokarasi ya Kongo imfashanyo y’ akayabo k’amadolari angana na miliyoni 414 yo kugoboka abaturage bari mu kaga katewe n’ intambara ziri mu burasirazuba bw’ iki gihugu.
Mu kiganiro cyihariye yahaye ikigo ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza, ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye ashinzwe ubiribwa n’ubuhinzi.
Jeffrey Prescott, asobanura ko “igice kinini cy’iyi ngengo y’imari kizanyura mu miryango ya ONU n’iyigenga itera inkunga zihutirwa cyane mu biribwa n’imirire, amazi meza no kuyasukura, ubuvuzi n’isuku, n’ubwugamiro. Ikindi gice kizagurira abahinzi-borozi bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ibiribwa byo kohereza muri Kongo.”
Prescott avuga ko yizeye ko Leta zunze ubumwe z’Amerika izabera urugero ibindi bihugu, nabyo bigakura mu masanduku yabyo imari yo kugoboka Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
ONU irimo irasaba abanyamuryango gukusanya muri uyu mwaka amadolari miliyari 2.6 yo gufasha abari mu kaga muri Kongo. Isobanura ko imaze kubona kimwe cya gatatu cyayo.
Kuva mu mwaka wa 2022, intambara yabaye hagati ya M23 n’ingabo za Congo FARDC yakuye mu byabo abaturage barenga miliyoni 1.7 mu burasirazuba bwa Kongo. Biyongereye ku bandi bari basanzwe baravuye mu byabo ku buryo ubu ababaye impunzi imbere mu gihugu bagera kuri miliyoni 7.2.
Ni mu gihe na none, abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Kongo basanzwe bakeneye imfashanyo zihutirwa barenga miliyoni 25, hafi kimwe cya kane cy’abatuye Kongo bose.
Muri ibi bibazo biteye impungenge harimo iby’abana barenga miliyoni barwaye inkurikizi z’imirire mibi, nk’uko OMS ibitangaza. Harimo icyorezo cy’ubushita bw’inkende.
Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize w’2023, abantu bagera ku 27,000 barabwanduye. Bwishe abarenga 1,100, cyane cyane abana.
Ambasaderi Prescott yabwiye Reuters ko Amerika izaha Kongo andi madolari miliyoni 10 mu rwego rw’ubuvuzi na dose 50.000 z’inkingo z’ubushita bw’inkende.
Muri rusange, avuga ko kuva mu kwezi kwa cumi gushize kugeza ubu, Leta zunze ubumwe z’Amerika zimaze gusohora miliyoni 838 z’ amadolari y’imfashanyo zihutirwa kuri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Rwandatribune.com