Joe Biden, yahamagariye abasirikare bakuru bahiritse ubutegetsi bwa Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum guhita bamurekura bitaba ibyo hakitabazwa izindi ngufu.
Ati “Abaturage ba Niger bafite uburenganzira bwo kwihitiramo abayobozi bashaka. Bakunze kugaragaza ko bashaka amatora anyuze mu mucyo ndetse ibyo bigomba kubahirizwa.”
“Guharanira inyungu za demokarasi, gukurikiza ibyo Itegeko Nshinga rivuga, guharanira ubutabera kuri bose n’uburenganzira bwa muntu n’amahoro ni bimwe mu by’ingenzi bigize ubufatanye hagati ya Niger na Leta zunze Ubumwe za Amerika. Ndasaba ko Perezida Bazoum n’umuryango we barekurwa vuba mu gukurikiza demokarasi yabonywe ku buryo bukomeye.”
Perezida Biden yasabye aba basirikare ko barekura Perezida Bazoum mu gihe abakuru b’ingabo bo mu muryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika, CEDEAO, bari hafi gusoza umunsi wa kabiri w’ibiganiro kuri iki kibazo muri Nigeria.
CEDEAO yashyizeho umunsi wo ku wa 06 Kanama 2023 nk’umunsi ntarengwa ngo Bazoum azabe yasubiye ku butegetsi. Bitabaye ibyo, izareba uko hakoreshwa imbaraga.
Ibi bijyana kandi n’uko CEDEAO, yashyiriyeho ibihano Niger birimo gufungira umuriro w’amashanyarazi iki gihugu cyane ko gikura umuriro w’amashanyarazi hafi ya wose gikoresha hanze.
Umugambi wo guhirika ubutegetsi muri Niger watangiye mu gitondo cyo ku wa 26 Nyakanga 2023, abasirikare barinda perezida bafunga imihanda yose yerekeza ku Biro bya Perezida no ku rugo rwe.
Nyuma bamufungiye mu rugo rwe, ariko mu ijoro ryo kuri uwo munsi abo basirikare batangariza kuri televiziyo y’igihugu ko bahiritse ubutegetsi kubera imiyoborere mibi.
Mu minsi yakurikiyeho abaturage bo mu bice bitandukanye by’iki gihugu ntibahwemye kugaragaza ko batagikozwa ibyo gukomeza umubano n’abo mu bihugu by’Uburengerazuba by’umwihariko u Bufaransa, bijyanye n’uko ngo ubu bukene bwose igihugu gifite bubigiramo uruhare rwitwarira umutungo kamere.
Nk’urugero nibura 18% bya Uranium ikoreshwa mu nganda z’amashanyarazi mu Bufaransa, iva muri Niger, aba baturage bakagaragaza ko bashyigikiye umubano w’igihugu cyabo n’u Burusiya aho kuba abo mu Burengerazuba.
Col Maj Amadou Abdramane ari kumwe n’abandi basirikare icyenda yagize ati “Twebwe abasirikare, n’abashinzwe umutekano, twafashe icyemezo cyo gukuraho ubutegetsi musanzwe muzi. Ibi bikurikiye ibibazo bikomeye by’umutekano bimaze igihe n’imiyoborere mibi haba mu mibereho myiza n’ubukungu.”
Niger ni igihugu gikennye ndetse gituwe n’abaturage barenga miliyoni 25. Ku munsi umuturage waho yinjiza Amadorari ya Amerika ari munsi y’abiri.