Ambasade ya Amerika i Kabul, yatangaje ko Ashraf Ghani wari Perezida wa Afghanistan ahunga igihugu cye yajyanye imodoka enye na kajugujugu byose byuzuye amafaranga, gusa biba ngombwa ko amwe ayasiga kuko yabuze uko yayatwara yose.
Perezida Ghani kuri ubu bitazwi aho aherereye, ku Cyumweru gishize abinyujije kuri Facebook yatangaje ko ahisemo guhunga mu rwego rwo kwirinda imirwano n’Abataliban yashiboraga gutuma amaraso y’abanya-Afganistan batari bake ameneka.
Byari nyuma y’uko Abataliban kuri ubu bamaze gufata Afghanistan bari bamaze kwigarurira Umurwa Mukuru wayo, Kabul, ariko nta mirwano ibayeho, nyuma y’iminsi 10 batangiye kwigarurira ibice bitandukanye bya kiriya gihugu.
Amakuru y’ibanze yavugaga ko Perezida wa Afghanistan ashobora kuba yahungiye mu gihugu cya Tajikistan, gusa Al Jazeera iheruka gutangaza ko uyu mugabo yahungiye mu gihugu cya Uzbekistan.
Leta y’u Burusiya binyuze muri Ambasade yayo i Kabul, yavuze ko ifite icyizere cyo kugirana umubano n’Abatalibani, gusa akaba nta mpamvu yo kwihutira kubemeza nk’abayoboye Afghanistan bijyanye n’uko hagomba gusuzumwa neza imico yabo.
Ibiro Ntaramakuru RIA News byasubiyemo amagambo ya Nikita Ishchenko usanzwe ari Umuvugizi w’iriya Ambasade biti: “Bijyanye n’isenyuka ry’ubutegetsi bucyuye igihe, bwaranzwe cyane n’uburyo Ghani yahunze Afghanistan.”
“Imodoka enye zari zuzuye amafaranga, banagerageje gutwara ikindi gice cy’amafaranga muri kajugujugu, gusa si yose yagiyemo, ku buryo andi mafaranga yasigaye aryamye muri kaburimbo.”
Intumwa yihariye ya Perezida Vladimir Putin muri Afghanistan, Zamir Kabulov, we yavuze ko umubare w’amafaranga Leta yahunze yasize utazwi.
Magingo aya Abataliban baravuga ko intambara yo muri Afghanistan yarangiye, ndetse baranacunga hafi 90% by’iyari imitungo ya Leta basabwe kutangiza.
Arab World yatangaje ko kuri ubu Mullah Abdul Ghani Baradar warwanye intambara y’Aba Soviet na Afghanistan mu myaka ya 1980 ndetse akanagira uruhare mu ishingwa ry’aba Taliban mu 1994, ni we watangajwe nka Perezida mushya wa Afghanistan yahinduriwe izina ikitwa Islamic Emirate of Afghanistan.
Abataliban bigaruriye Afghanistan nyuma y’urugamba bari bamazemo imyaka ibarirwa muri 20.
Cyakora cyo n’ubwo bigaruriye Kabul nta mirwano ibayeho, hari impungenge z’uko abatuye muri uriya mujyi bashobora guhura n’ibibazo by’umutekano ari na yo mpamvu ibihugu byinshi byatangiye gucyura abaturage babyo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni zo zafashe iya mbere mu gukura abaturage bazo i Kabul, gusa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Chancerière w’u Budage, Angela Merkel, batangaje ko batangira gucyura abaturage babo.