Icyumweru kirashize ,intambara iri guca ibintu hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas.
Nyuma yaho Amerika yaherukaga Guha igihugu cya Israel inkunga yubwato bw’intambara bwo mu bwoko bwa”Uss Gerald R Ford, kuri ubu Minisitiri w’Ingabo za Amerika , yasabye igihugu cye kohereza ubundi bwato bw’ intambara buzwi nka”USS Dwight D Eisenhower Carrier strike Group”, kugirango bujye gufasha ingabo za Israel mu ntambara itoroshye irimo.
Ni nyuma yuko igisirikare cya Israel, cyamaze gutangaza ko cyiteguye kwagura ibitero by’intambara bikomatanyije kuri Gaz , birimo ibyo mu kirere,mu mu mazi no kubutaka.
Nibura Abanyaparesitina 2,329 bamaze gupfa, mu gihe abagera kuri 9.700 bakomeretse kuva ubwo ibitero bya Israel kuri Gaz byatangiraga bigamije kwihorera.
Umubare wabantu biciwe Muri Israel ugera kuri 1300,abandi barenga 3,400 barakomeretse kuva Hamas yagaba ibitero Ku majyepfo ya Israel mu mpera z’icyumweru gishize.
k’urundi ruhande ,Igihugu cya Iran cyamaze kwihanangiriza Israel kiyisezeranya “umutingito ukomeye wo guhangana, niba idashoboye guhagarika ibyaha by’intambara iri gukorera muri Gaz”.
Niyibigira Schadrak
Rwandatribune.com
Ariko izi ndege ntizirusha imbaraga Missiles ibihumbi n’ibihumbi Hezbollah izohereza kuli Israel.Isi yose ifite ubwoba ko na Hezbollah yatera Israel.Bavuga ko Hezbollah ifite missiles zirenga ibihumbi 150 kandi zidahusha.Iramutse izirashe kuli Israel,yaba umuyonga.Benshi bafite ubwoba ko Israel yakwihimura ikarasa atomic bombs kuli Iran iha intwaro Hezbollah.Gusa iyi si yacu iragana ahantu habi cyane nyuma ya Corona.Ni bya bihe bibi bibanziriza imperuka bivugwa muli bible.Dushake imana cyane,twe kwibera gusa mu by’isi,nibwo tuzarokoka uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli 2,umurongo wa 11 havuga.