Leta zunze ubumwe za Amerika zemeje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikeneye imikoranire n’u Rwanda mu kurandura burundu ibibazo by’umutekano muke wo mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibi bi byagarutswe n’Umunyamabanga wa LetaZzunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahganga Antony Blinken nyuma y’ikiganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububabnyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta.
Aba bayobozi bombi bagiranye ikiganiro mu mujyi wa Bali muri Indonesia, ahateraniye inama ihuza ibihugu 20 bikize ku isi.
Mu butumwa Blinken yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko mubyo yaganiriyeho na Minisitiri Biruta mu nama yise “Iyingenzi” harimo ibibazo by’umutekano wa Congo. Akomeza avuga ko hakenewe ubufatanye bw’u Rwanda na RD Congo mu gukemura burundu ibibazo by’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demnokarasi ya Congo.
Yagize ati:“ Nagiranye inama y’ingenzi na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta uyu munsi i Bali. Namugaragarije uburyo Amerika ihangayikishijwe n’ibikorwa byiganjemo urugomo bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa RD Congo, ari naho nahereye nsaba ko u Rwanda rwagira uruhare mu kubikemura no kugarura ituze”
Antony Blinken aheruka kugira uruzinduko rw’akazi mu bihugu byombi, aho yasabye ibihugu kumvikana ku cyakorwa mu maguru mashya umutekano w’Uburasirazuba bwa RD Congo ukongera kugaruka.
Cyakora uruzinduko rwe rusa naho ntacyo rwahinduye ku mwuka mubi ibihugu byombi bifitanye ahanini ushingiye ku kuba buri ruhande rushinja urundi amakosa.
U Rwanda rushinja RD Congo gufasha no gukorana n’umutwe wa FDLR mu gihe iki gihugu nacyo kitahwemye kugaragaza ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 ugikomekje imirwano n’ingabo z’iki gihugu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Hahaaa! uyu Blinken yatangaje ibi se kubera ko u Rwanda ari igihugu cy’igihange kurenza ibindi cyangwa nuko abona ko u Rwanda rufite uruhare mu bibera muri RDC?