Peter Pham wahoze ari intumwa idasanzwe ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari yatangaje ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Afurica ndetse rugira uruhare mu kugarura amahoro mu Karere .
Ibi yabitangaje ubwo yahuraga na Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uRwanda ubwo yari muruzinduko rw’akazi i Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Peter Pham anongeraho ko ubwo bufatanye bunakomereza mu mishinga y’iterambere n’ubufatanye bw’ibihugu mu by’ubukungu.
Yagize ati:” U Rwanda ni umufatanyabikorwa w’Imena wa Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Afurika ndetse rukagira n’uruhare mu kubungabunga no kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari. Ntibigarukira aho gusa kuko u Rwanda ari n’umufatanyabikorwa wacu mu bijyanye n’iterambere n’ubufatanye mu by’ubukungu’’
Peter Pham akomeza avuga ko n’ubwo u Rwanda rwakunze gushinjwa gufasha umutwe wa M 23 wongeye kugaba ibitero muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo bitazagira icyo bihindura ku mubano mwiza uri hagati ya Leta Zunze ubumwe Z’amerika n’u Rwanda.
Ku rundi ruhande ariko u Rwanda ruhakana ibirego by’uko rwaba rufasha umutwe wa M23 rukavuga ko ibyo birego ntashingiro bifite.
Binyuze mu itangazo ryashizweho umukono na Guverineri w’Intara y’uburengerazuba rihanahakana ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’umutwe wa M23 ndetse ko abantu babiri bagaragajwe n’igisirikare cya FARDC bavuga ko ari abasirikare b’u Rwanda bafatiwe mu mirwano bari ku ruhande rwa M23 ari inkuru mpimbano kuko abo bantu bari baragaragajwe na FARDC i Kigali kuwa 25 Gashyantare 2022 ubwo hari inama yahuje inzego z’iperereza z’ibihugu byombi.
Amerika n’uRwanda bisanswe ari ibihugu bifitanye umubano mwiza ndetse iki gihugu kigihangange kikaba gisanzwe gitera inkunga ikomeye ku mishanga itandukanye by’umwihariko mu iterambere n’umutekano.
HATEGEKIMANA Claude