Hashize amezi agera kuri Abiri umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Bunagagana nyuma yo kuwambura ingabo za Leta FARDC.
Ubu uyu mutwe wamaze gushyiraho abayobozi b’inzego zibanze bashya muri Bunagana nyuma yo gukuraho abari basanzweho bashizweho na Leta. M23 kandi niyo yakira imisoro yose yaba itangwa ku bicuruzwa byambukiranya umupaka wa Bunagana n’indi misoro itandukanye itangwa mu masoko y’imbere.
Abarwanyi ba M23 bagaragara muri ako gace bambaye impuzankano isa, nk’umwambaro uranga ingabo za M23.
Sosiyete Sivile n’abatuye muri Bunagana, bavuga ko bizagorana cyane kwambura M23 Umujyi wa Bunagana ngo kuko uko bwije n’uko bukeye ,uyu mutwe urushaho gukaza ibirindiro byawo ndetse n’Abarwanyi bawo bakaba barushaho kwiyongera .
Muri ayo Mezi abiri ashize, Ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya DR Congo FARDC na MONUSCO bagerageje kwirukana abarwanyi ba M23 muri Bunagana ariko birananirana, ahubwo M23 yigarurira utundi duce tuhegereye.
Bunagana ni agace gaharereye muri teritwari ya Rutshuru,Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku mupaka uhuza DR Congo na Uganda.
Yaba Guverinoma ya DR Congo na bimwe mu bihugu by’inshuti za DR Congo byumwihariko ibibarizwa mu muryango wa SADC basabye umutwe wa M23 kuva muri Bunagana ariko ubabera ibamba uvuga ko utazigera urekura Bunagana, mu gihe Leta ya DR Congo itaremera kubahiriza amasezerano bagiranye 2013, i Addis Ababa muri Ethiopia
Kuri ubu, agace ka Bunagana gafatwa nka Etat Major ya M23 n’ahapangirwa gahunda zose zirebana n’intambara M23 yatangije ku butegetsi bwa DR Congo
Hategekimana Claude