Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa mbere tariki 21 Ukwakira 2024 Guverinoma ya Repubulika ya Angola yamaganye imirwano yahuje umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya Congo, nyuma y’uko M23 yigaruriye umujyi wa Kalembe muri Kivu y’Amajyaruguru.
Iri tangazo rigira riti: “Iki gikorwa kigaragaza kurenga ku myanzuro y’inama y’abaminisitiri yo ku ya 30 Nyakanga 2024 ndetse no guhagarika imirwano, byatangiye gukurikizwa mu gicuku cyo ku ya 4 Kanama 2024″.
Guverinoma ya Repubulika ya Angola, yamaganye byimazeyo iki gikorwa cyo kubura imirwano, ko kibangamira Gahunda zikomeje zo gushakira igisubizo kirambye amakimbirane Ari mu burasirazuba bwa DRC, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Angola.
Angola irahamagarira impande zihanganye kubahiriza amasezerano y’i Luanda, nk’uko byagarutsweho mu nama ya 14 y’abaminisitiri yo muri Nzeri 2024, ko bagomba kwirinda ibikorwa by’urwango bituma amakimbirane yiyongera, bikarushaho gukomera ku kibazo gikomeye cy’ubutabazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Guverinoma ya Repubulika ya Angola, iyobowe na Perezida João Manuel Lourenço. yongeye kwiyemeza gushaka igisubizo cy’amahoro mu rwego rwa Luanda.
Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’imitwe yitwaje intwaro yitwa “Abakorerabushake bashinzwe kurengera Igihugu” (VDP / Wazalendo) yasubukuwe cyane mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, 21 Ukwakira i Kalembe.
Agace ka Kalembe gakikije intara za Masisi na Walikale, nko mu birometero mirongo ine mu burengerazuba bwa Kitshanga, mu majyaruguru ya Kivu.
Umuvugizi w’Ingabo muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo ku wa 22 Ukwakira yatangaje ko agace ka Kalembe Kari kigaruriwe na M23, Ingabo za FARDC zakisubije.
Rwandatribune.com