Angola yongeye kwakira inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yiga ku mutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa mbere, yitabiriwe n’Abaminisitiri b’ibihugu bitandukanye harimo n’uwo u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António yavuze ko iyi nama irimo impande enye ari iy’amateka.
Mu mafoto yasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, mu bitabiriye inama harimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Inama y’i Luanda ihuje intumwa z’umuryango w’ubukungu muri Africa yo hagati CEEAC, umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC, Inama Nkuru yo mu Biyaga Bigari (CIRGL), n’umuryango w’ubukungu wa Africa y’Amajyepfo, SADC.
Mu byo ba Minisitiri baganira hari uguhuriza hamwe ibisubizo bikomeje gushakishwa ku makimbirane ari mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibindi bareba ni imikoranire izaranga ingabo zose zahuriye muri Congo mu rwego rwo kugarura amahoro kugira ngo hatabaho icyuho mu bikorwa byabo.
Kuri uyu wa 27 Kamena iyi nama irakomeza ndetse bikaba biteganyijwe ko mu bayobozi barayitabira harimo na Perezida Ali BONGO ONDIMBA nka Perezida uyoboye igihugu gifite icyicaro kidahoraho mu Kanama ka UN gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi muri uyu mwaka wa 2023.