umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres, yahamagariyeibihugu by’Afurika gushimangira uburyo bw’ubufatanye, cyane cyane kongera ingufu mu karere no kugenzura amasezerano ya Addis Abeba agamije kugarura amahoro n’umutekano ndetse n’ubufatanye DRC n’akarere k’ibiyaga bigari.
Umuyobozi w’umuryango w’abibumbye yatanze iki cyifuzo, mu kiganiro cyihariye yagiranye n’isoko ya Rwandatribune iri I Bujumbura, mu gihe cyo gufungura inama yo gukurikirana amasezerano yabereye I Addis Abeba kuri uyu wa 06 Gicurasi i Bujumbura.
Antonio Guterres yijeje igihugu cya DRCndetse n’akarere ko atazigera abatererana mu gikorwa cyo gushaka amahoro .
Mu ijambo rye yatangaje ko abaturage bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bababaye kubera ko uburasirazuba bw’iki gihugu bwuzuyemo imitwe y’inyeshyamba itagira ingano.