Antonio Guterres Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye ONU yiyongeye kuri Bintou Keita uhagariye MONUSCO muri DR Congo wamaganye ubwicanyi ingabo za MONUSCO zakoreye abaturage ku munsi w’Ejo tariki ya 31 Nyakanga 2022 mu gace ka Kasindi gaherereye muri Kivu y’Amajyaruguru.
Guterres yavuze ko ababajwe cyane n’abaturage bishwe n’abakomerekejwe n’ingabo za MONUSCO mu gace ka Kasindi kegeranye n’umupaka wa Uganda ubwo bari bavuye mu biruhuko.
Yanongeyeho ko ashyigikiye icyemezo cya Bintou Keita uhagarariye ONU mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano muri DR Congo(MONUSCO) cyo guta muri yombi no gukurikirana abasirikare ba MONUSCO babigizemo uruhare ndetse anasaba ko hatangira gukorwa iperereza ryihuse.
Ku rundi ruhande Patrick Muyaya umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo yatangaje ko abo basirikare ba MONUSCO bishe abaturage bagomba guhita birukanwa ku butaka bwa DR Congo.
Hategekimana Claude