Umunyamabanga wa Leta Zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahganga n’ubutwererane Antony Blinen ategerejwe i Kigali muri Kanama 2022 aho azaza nk’intumwa idasanzwe ya Perezida wa Amerika Joe Biden.
Ikinyamakuru Jeunne Afrique cyanditse ko Blinken azagirira uruzinduko mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hagati ya tariki 9 -10 Kanama 2022.
Ibiro bya Perezioda wa Leta zunze ubumwe za Amerika bivuga ku ruzinduko rwa Blinken mu burasirazuba bwa Afurika, byatangaje ko ruzaba rugamije kuganira kuri politiki mpuzamahanga. Bakomeza bavuga ko mubyo ruzibandaho ari imibanire y’ibi bihugu n’uko buri runde rubona ibibazo mpuzamahanga birimo n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.
Imyaka ibaye itatu n’igice Félix Tshisekedi atorewe kuyobora Repubulika iharanira Denokarasi ya Congo, uruzinduko rwa Blinken i Kinshasa ruje ari urwa mbere agiriye muri iki gihugu kuva Tshisekdi yajya ku butegetsi.
Binitezweko Blinken azaganira n’abakuru b’ibihugu hy’u Rwanda na Congo Kinshasa ku bibazo by’umutekano n’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibi bihugu.