Kuri uyu wa kabiri, kuri Stade amaharo i Remera ikipe ya Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona ndetse na AS Kigali yatwaye igikombe cy’amahoro mu mwaka 2018-2019 zahuriye mu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup) maze cyegukanwa na AS Kigali kuri penaliti 3-1.
Ni nyuma y’uko ikipe zombi zinganyije ibitego 2-2 mu minota 90 isanzwe yúmukino.
Wari umukino wari ubereye ijisho; amakipe yombi asatirana ariko ikipe ya AS Kigali ikarusha Rayon Sport kwiharira umupira, byaje no kuviramo ikipe ya Rayon sport kubona igitego ku munota 29 ubwo BISHIRA Latif wa AS Kigali yitsinze igitego, ariko kikaza kwishyurwa na Ruhinda Farouku nyuma yíminota 2 gusa nsetse AS Kigali ibona nígiteg cya 2 ku munota wa 36 maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari 2 bya AS Kigali kuri 1 cya Rayon Sports.
Nyuma yo kumva inama z’abatoza ku mpande zombi mu gihe cy’ákaruhuko k’íminota 15, amakipe yagarutse mu kibuga maze igice cya kabili cyaranzwe n’úmutuzo ku mpande zombi ariko biza guhira Rayon sport kuko ,ku munota wa 5 mu minota 6 yínyongera yari yatanzwe ikipe ya Rayo Sport yaje kubona igitego cyayo cya 2 maze hitabazwa za penaliti AS Kigali Itsinda 3 kuri 1 ya Rayon Sport.
Iki gikombe cya Super Cup AS Kigali yegukanye kibaye impozamarira ku mutoza n’ábakinnyi ba AS Kigali nyuma yo gusezererwa muri CAF Confederation Cup n’íkipe ya Proline yo muri Uganda mu mpera z’ícyumweru gishize i Kampala.
Ku ruhande rwa rayon sports habanjemo: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric (Radu), Iragire Saidi, Habimana Hussein Rugwiro Herve, Rutanga Eric, NSHIMIYIMANA Amran, Omar Sidibe, Iranzi Jean Claude, Sarpong Micheal na Ulimwengu Jules
Ku ruhande rwa As Kigali habanjemo: NSHIMIYIMANA Eric, Benedata Janvier, Bishira Latif, Songayingabo Shaffy, Ishimwe Christian, Ntamuhanga Tumaine Tity, Nsabimana Eric (Zidane), Kalisa Rachid, Niyonzima Haruna, Ruhinda Faruk na Mba Alongo Martel
Christian Hakorimana