Abaturage bo mu mujyi wa Rajamanu batangajwe n’imvura ikaze yabanjirijwe n’umuyaga mwinshi, yabagwaho irimo amafi menshi akiri mazima
Ikinyamakuru ABC news dukesha iyi nkuru kivuga ko ,Abatuye umwe mu mijyi yo muri Australie baherutse gutungurwa n’imvura y’amafi, ikintu kidakunze kubaho gishobora kuba gifitanye isano n’imiterere idasanzwe y’ikirere.
Byabaye mu mujyi wa Lajamanu uherereye mu Majyaruguru ya Australie hafi y’ubutayu bwa Tanami.
Abatuye muri ako gace bari batarabona ibintu nk’ibyo mu myaka igera ku icumi ishize, ubwo inkubi y’umuyaga yajaburaga amafi mu migezi ikayararika ku butaka, Umwe mu bayobozi b’ibanze muri Lajamanu, Andrew Johnson Japanangka, yabwiye ibitangazamakuru byo muri ako gace ati “Ubwo imvura yatangiraga kugwa twabonye n’amafi amanuka ava mu kirere.”
Ubuhamya bw’abaturage buvuga ko muri ayo mafi harimo ayageze ku butaka akiri mazima bayasunikira mu biziba kugira ngo abashe gukomeza guhumeka.
Ibyabaye ngo bisanzwe bibaho nk’uko byasobanuwe n’inzobere bikaba bizwi nka ‘pluie animale’ cyangwa imvura y’ibisimba ariko bamwe babyise umugisha w’Imana.
Jeff Johnson, umuhanga mu bijyanye n’amafi mu nzu ndangamurage ya Queensland, yavuze ko atari ubwa mbere ibimeze nk’ibi bibaye. Mu 2010 muri Lajamanu byarabaye kimwe no mu 2004 ndetse no mu 1974.
Bishoboka bite?
Mu by’ukuri ntabwo amafi agwa nk’uko imvura iva mu bicu. Aba ari amafi aba asanzwe aba mu mazi ku isi.
Igisobanuro cy’abahanga muri ibyo ni uko imiyaga ifite ingufu nyinshi ihungabanya amazi, uko iyazamura mu kirere akazamukana n’amafi. Iyo ingufu z’umuyaga zimaze kugabanuka ibyo wari wateruye bitangira kugwa ku butaka.
Imvura y’amafi yaguye kenshi mu bindi bice by’isi. Ahitwa Yoro muri Honduras, imvura y’amafi iragwa buri mpera z’urugaryi no mu ntangiriro z’impeshyi nyuma y’imvura nyinshi idashobora gutuma hari umuntu utinyuka gusohoka mu nzu.
Mu 2008, abaturage bo muri Kandanassery mu Buhinde batunguwe no kubona imvura y’amafi akiri mato kimwe no mu 2021 muri Texas.
Ibindi bisimba bishobora kugwa nk’imvura?
Nk’uko ABC News ibivuga, hari ubundi bwoko bw’ibisimba bishobora kugwa nk’imvura bivuye mu kirere birimo ibikeri, inyoni cyangwa ibindi biba mu mazi.
Mu 2015, ibitagangurirwa bibarirwa muri miliyoni byaguye mu karere ka Southern Tablelands muri Australie.
Uwineza Adeline