Kubera igitutu cy’abaturage bo muntara ya Kivu yamajyaru , ubutegetsi bw’iyi ntara bwiyemeje gufungura amayira yerekeza mu mujyi wa Goma aturutse hirya no hino muri iyi ntara.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa gisirikare mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru Lt.Gen Constant NDIMA yavuze ko yafashe icyemezo cyo korohereza abakora ubucuruzi bakoresha imihanda iri mu duce tuberamo intambara.
Ubutegetsi bwa Kivu y’amajyaruguru, buvuga ko icyemezo cyafashwe na komite ishinzwe umutekano muri iriya ntara, ikaba inashinzwe urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.
Imihanda yari imaze igihe ifunze yafunguwe, ikaba irimo uwa, Goma-Rutchuru-Kanyabayonga.
Umuhanda Goma-Sake-Kitshanga-Kanyabayonga, umuhanda Goma-Sake-Kitshanga-Pinga, n’umuhanda wa Goma-Sake-Mushaki-Masisi-Walikale.
Itangazo rivuga ko icyemezo “cyafashwe ku bwo kwita ku nyungu z’abaturage bazahajwe n’ingaruka z’intambara.”
Gusa, ubuyobozi buriho muri Kivu ya Ruguru buvuga ko ibyemezo bitangiwe ku mupaka wa Bunagana, hagenzurwa n’umutwe wa M23, bitazemerwa.
Kubera intambara abatuye umujyi wa Goma bakomeje kugaragaza ko ubuzima bwaho bugoye kuko imihanda iganayo yafunzwe.
Hari amashusho y’umusore yasakaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko “gufunga imihanda yo mu bice biberamo imirwano ubuyobozi bwavugaga ko bikozwe mu rwego rwo guca intege umutwe wa M23, ariko bitabujije izo nyeshyamba gufata ibice bitandukanye”.
Ku bwe yasabaga ko imihanda ifungurwa, kuko iby’intambara na politiki ntacyo bo nk’abaturage bibafasha.
Iki cyemezo kandi gifashwe mu gihe Abadepite bo muri iyi Ntara ya Kivu y’amajyaruguru basabye Perezida Tshisekedi ko yareba uko akemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo mu mahoro, kandi intambara igahita ihagarara.
Mukarutesi Jessica