Benshi mu bayobozi bakuru b’Imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetesi bw’u Rwanda ikorera mu Burasirazuba bwa DRC,abatarishwe bagiye barokoka hamana .
Muri iki cyumweru turimo ,haravugwa iyicwa rya Maj. Nshimiyimana Cassien uzwi nka “Gavana” wari Komanada mukuru w’Umutwe wa RUD-Urunana wiyomoye kuri FDLR ukaba u Rwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda.
Maj Gavana wayoboye ibitero byibasiye abaturage mu Karere ka Musanze mu Kinigi mu mwaka wa 2019, yishwe n’Abarwanyi b’Umutwe wa M23 mu gace ka Nyabanira kuwa 15 Ukuboza 2022 ari kumwe n’Abandi barwanyi bagera ku icyenda bari bashinzwe kumurindira umutekano.
Maj Nshimiyimana Gavana, yishwe nyuma y’imyaka itatu gusa Br Gen Jean Michel Afurika wahoze akuriye umutwe wa Rud- Urunana, yiciwe mu gace ka Binza Teritwari ya Rutshuru ahitwa Gasharu muri Nzeri 2019 muma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ari kumwe n’abarwanyi bagera kuri 14 bari bamurindiye umutekano.
Urupfu rwa Bg Gen Jen Michel Afurika rwaje rukurikira urwa Gen Syvestre Mudacumura wari umuyobozi mukuru wa FDLR/FOCA wiciwe ahitwa Makomarehe muri Gurupoma ya Bukombo Teritwari ya Rutshuru intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Nzeri 2019.
Gen Mudacumura wari umaze imyaka isaga 20 afatwa nk’umucurabwenge wa FDLR/FOCA, yarashwe aguwe gitumo ari kumwe n’abayobozi b’imitwe y’inyeshyamba nka Gen Janvier uyobora Mayi mayi APCLS na Gen Domi uyobora Nyatura ubwo bari mu nama yari yabahuje ariko bo babasha kurokoka.
Nyuma y’amezi agera kuri atatu gusa muri Mutarama 2o20 Gen.Wilson Irategeka wari Umuyobozi mukuru w’umutwe wa FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, nawe yarishwe ari kumwe n’ingabo ze ubwo bategwaga umutego [ambush] bamishwaho urusasu benshi bahasiga ubuzima.
Amakuru, avuga ko aba barwanyi ba FLN batezwe umutego bagiye ahitwa Shungwe hafi y’umugezi witwa Zokwe muri Kivu y’Amajyepfo hanyuma bakerekeza ahitwa Kilembwe mu kwihuza na bagenzi babo bo mu birindiro byari biyobowe na Gen. Habimana Hamada I Lulima muri Fizi.
Aba basirikare ,ngo bari bafite umugambi wo kwihuza bagahita bagaba ibitero mu Rwanda ariko umugambi wabo uza gukomwa mu nkokora ndetse n’umuyobozi wabo Gen Wilson Itageka ahasiga ubuzima.
Abakurikiranira hafi imitwe yitwaje intwaro irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera mu Burasirazuba bwa DRC, bavuga ko Intebe y’Ubuyobozi bw’iyi mitwe itigeze ihira na gato abayicayemo kuko abatarishwe, bagiye barokoka hamana.
Bakomeza bavuga ko vuba aha ,uzwi nka Maj Gavana wari komanda mukuru wa RUD-Urunana uheruka kwicwa na M23 muri iki cyumweru turimo, ari ikimenyetso cy’uko n’abandi bababirizwa mu yindi mitwe nka FDLR,bagomba kurya bari menjye, kuko umutwe wa M23 urimo gukubita agatoki ku kandi ushaka kubahitana.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com