Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana avuga ko abafatwa baje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bamwe bafatwa ari bazima bagashyikirizwa ubutabera, cyangwa ibyabo bikarangirira aho bakicwa.
Minisitiri Gasana yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukuboza 2022 mu ruzinduko yagiriye mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.
Uyu Murenge wa Bugeshi wakunze kumvikanamo bamwe mu bahungabanya umutekano w’u Rwanda, babaga baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Alfred Gasana yagarutse kuri aba bantu bahungabanya umutekano w’u Rwanda, ati “Iyo bishobotse bafatwa ari bazima bagashyikirizwa ubutabera, iyo bishobotse bashobora gufatwa atari na bazima ndavuga barashwe n’ibindi.”
Minisitiri w’Umutekano yaboneyeho gusaba abatuye muri aka gace kwirinda ibikorwa byo kwambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagiye mu bikorwa by’ubucuruzi bitemewe, kugira ngo batazitiranywa n’abo bahungabanya umutekano.
Ati “Kugira ngo twirinde ibyo by’ushobora kubigwamo nyamara atambutse agambiriye ibikorwa bya gicengezi, navugaga nti rwose bibe kirazira kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
Yavuze kandi ko uretse kuba abantu nk’aba baba bambutse mu buryo butemewe n’amategeko, n’ibicuruzwa baba binjije mu Gihugu biba bitemewe ku buryo hari n’abazana n’ibiyobyabwenge nk’urumogi na kanyanga. Ati “Ibyo rero bitwangiriza Abanyarwanda, bagomba kubyirinda.”
RWANDATRIBUNE.COM
Abacengezi ngo bagir’amayeri da?murabibuka bambara kigore abasirikare bacu batambuka bakaraswa baturutswe inyuma bari baziko abo basize inyuma ar’abagore?agahuru k’imbwa karahiye.