Abarwanyi bavuka mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri na Gisenyi nibo batoni muri FDLR,inshuti zo kwizerwa n’Abahamwe n’ibyaha bya Jenoside nibo bayoboye imyanya ikomeye y’ubutasi ,uburinzi bw’abayobozi n’ibindi.
Muri FDLR abarwanyi badaturuka mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri,bari mu bitotezo n’ibigeragezo aho bitwa ibyitso,abandi bakitwa abagambanyi,irondakoko n’irondakarere Kiga na Nduga byaherekeje uyu mutwe wuzuyemo abasize bakoze Jenoside.
Umwe mu bahoze ari abarwanyi b’uyu mutwe ufite ipeti rya Koloneri uherutse kwishikiriza ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO zikorera iKiwanja utarashatse ko amazina ye atangazwa,yabwiye umunyamakuru wacu ukorera muri ako gace uko ibintu byifashe muri FDLR yagize ati:njyewe igitumye nfata icyemezo cyo gutaha nkomoka mu cyahize ari iByumba,twe bwatwita Abaganza,mwunvise urupfu rwa Gen.Secyugu n’urwa Gen Kalebu bose bishwe na Gen.Omega abashinja kwitwa abagambanyi,nta kindi baziraga usibye kuba batavuka mu Ruhengeri na Gisenyi.
Uyu Musilikare mukuru kandi avuga ko kugirango uzamurwe mu ntera ubone ipeti ugomba kuba warabeshye imyirondoro,ukavuga ko uvuka muri za Komini Mukingo,Nkuri,Cyeru n’ahandi kugirango uramuke,ati:cyakora hari abakoze Jenoside bahamywe n’ibyaha mu Rwanda bikaba bizwi ko bakatiwe,abo ni abizerwa navuga nka Col.Rutaganda uzwi nka Mazizi,wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Murama ,Perefegitura ya Gitarama,abo ni ntakorwaho.
Akomeza avuga ko uyu mutwe kubera irondakoko,irondakarere,inda nini no kwikubira benshi mu barwanyi bahitamo kwitahira mu Rwanda abandi bakajya mu nkambi z’impunzi za Uganda,ati:urebye mu gihe cya ALIR yaje guhinduka FDLR twageraga mu bihumbi 7,muri za 2001,ariko ubu ntitwarengaga abarwanyi 800,aho usanga umuntu yitwa Jenerali akaba ayoboye abantu 24,usibye muri CRAP ikuriwe na Col.Ruhinda byibuze niwe ufite abarwanyi begera kuri 200 nabwo kumuha abo bantu bose n’uko iyi CRAP ariyo ishinzwe gusoresha,ubujura n’ibindi bikorwa bizanira uyu mutwe amafaranga.
Uyu mu Koloneri avuga ko byibuze uyu mutwe winjiza ibihumbi 15 by’amadolari buri kwezi ava mu gutwika amakara,gusoresha ibikorwa by’ubuhinzi mu bakongomani,kubaza imbaho,guhinga urumogi,na za bariyeri ziri mu mihanda myinsi igize agace ka Rucuro,uzinyuzeho yaba umuturage cyangwa imodoka zirasora,atanga urugero rwa Bariyeri iri ahitwa Kawunga,yinjiza byibuze amadorali y’abanyamerika 800 k’umunsi,hakiyongeraho n’amafaranga ava hanze mu mpunzi z’abanyarwanda ariko ayo mafaranga yose agendera mu mifuka za Gen.Byiringiro ,Gen Omega n’abandi,aho Gen.Byiringiro amaze kubakira umuryango we amazu y’imiturirwa mu mujyi wa Brazaville,naho Col.Ruhinda akaba afite imiturirwa mu mujyi wa goma na Butembo.
tugarutse kandi kuri Nyakwigendera Secyugu Gabral bamwe bavuga ko mu bindi yazize harimo ibitekerezo bye aho yakundaga kubaza Gen Ntawunguka Pacifique uburyo muri FOCA hinjiramo amafaranga menshi ariko abasilikare bakabura imyambaro,inkweto n’ibibatunga bakaba bamaze imyaka irenga 25,bari mu mashyamba nta segiteri yo mu Rwanda barafata kandi,binjiza amafaranga menshi,ahubwo ugasanga imbaraga nyinshi bazitakariza mu kwirirwa barwana n’ingabo za Congo,n’imitwe y’Abakongomani y’Aba mai mai,ikindi Secyugu yanenzeimbaraga zashizwe mu gushyiraho umutwe wihariye wo kurwanya CNRD UBWIYUNGE,ku buryo icyo gikorwa cyapfiriyemo abarwanyi benshi ba FDLR
Mwizerwa Ally