Abasirikare bato mu ngabo z’u Rwanda batangiye kwambara amapeti yabo mu gatuza ndetse habaho n’impinduka mu miterere y’amwe muri aya mapeti.
Iyi miterere mishya n’imyambarire by’amapeti ya bamwe mu basirikare b’u Rwanda yatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023.
Ibi bireba abasirikare bo ku rwego rwo hasi kugeza ku bofisiye bato, bazajya bambara amapeti yabo mu gatuza mu gihe bari mu bikorwa bya gisirikare byo gucunga umutekano no mu gihe bari mu rugamba.
Abasesenguzi mu bya gisirikare bavuga ko ibi bituma ntawe ushobora kumenya ipeti ry’umusirikare mu gihe ari ku rugamba, ku buryo nk’igihe hari umwanzi atabasha kumenye umusirikare mukuru n’umuto.
Nko ku ipeti rya Lieutenant, ipeti rizajya ryambarwa mu gatuza aho kuba ku ntugu nk’uko byari bisanzwe.
Ku mapeti yo hasi ho habaye impinduka ku miterere y’amapeti n’uburyo yagaragaraga, mu gihe ku basirikare bo ku rwego rwo hejuru nk’abajenerali nta mpinduka zabayeho ku mapeti yabo.
RWANDATRIBUNE.COM
Icyo gitecyeerezo nikiza cyane RDF ndabakunda