Abanyamulenge batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ahari inkambi ikambitsemo abasirikare b’Abarundi bari mu guhangana n’Inyeshyamba , bavuga ko Ingabo z’u Burundi ntaho zitaniye na FARDC mu kubatererana mu gihe bakomeje kugarizwa n’ibitero by’Imitwe y’Aba-Mai Mai.
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Abanyamulnege mu Mujyi wa Bukavu, Jeanscohier Muhamiriza avuga ko batumva neza icyo ingabo z’u Burundi zitwa ko zaje kurwanya inyeshyamba zimaze mu misozi mireremire ya Uvira, mu gihe imitwe y’aba Mai Mai nka Biroze Bishambuke na Mai Mai Yakutumba igikomje kugaba ibitero ku biturage by’Abanyamulenge ikabasahura inka zabo abatari bake bakabiburiramo ubuzima.
Yagize ati: “None kuwa 9 Nzeri 2022, nabwo aba basekibi[Mai Mai]bongeye kugaba igitero ku misozi ya Kijombo na Kipimo hafi y’ikibaya cya Minembwe bica umuturage, ubwo se izo ngabo z’Amahanga ziri hano zirakora iki? Birashoboka ko zitaje kuturinda ahubwo zaje zikurikiye Amabuye y’Agaciro”
Muhamiriza akomeza avuga ko mu gihe gikabakaba ukwezi ingabo z’u Burundi zimaze ku butaka bwa Teritwari ya Uvira mu Kivu y’Amajyepfo nta gitero na kimwe ziragaba ku nyeshyamba z’aba Mai Mai. Yagize ati:”Hari ibirindiro bya Burigade ishinzwe gutabara aho rukomeye imaze igihe i Minembwe, ukongeraho abasirikare b’abanyamahanga baheruka kuza gusa ibi ntibibujije ko abaturage b’inzirakarengane bagikomeje kwicwa.”
Muhumuza avuga ko mu gihe ingabo z’u Burundi zigaragaza ko zititaye ku baturage nta kindi gisigaye uretse kuzisaba ko zasubira iwabo, kuko nazo zisa n’izatangiye gufata imico iteye isoni ya FARDC.
Ingabo z’u Burundi ziri ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango wabibumbye bugamije kugarura amahoro muri iki gihugu, zahageze kuwa 13 Kanama 2022 zikaba zifite ibirindiro muri Teritwari ya Uvira.