Sosiyete Sivile ikorerera muri Teritwari ya Rutshuru, irashinja Umutwe wa M23 kwibasira gereza ya Nyongera iherereye muri Teritwari ya Ruthsuru.
Iyi Sosiyete Sivile ,ivuga ko Abarwanyi b’Umutwe wa M23 baherutse kujya kuri iyo gereza, maze basakambura amabati yari ayisakaye n’ibindi bikoresho by’ingenzi bigize iyo gerereza barangije barabijyana, byatumye umutekano n’imibereye y’imfungwa birushaho kuba nabi.
Ikomeza ivuga ko abo barwanyi ba M23, bahise bajya kubigurisha mu baturage ku giciro cyo hasi, amafaranga avuyemo bayashyira mu mifuko yabo.
Icyakoze, Umutwe wa M23 wakunze gushyinja Sosiye Sivile zikorera muri DRC ,kuba zarahindutse ibikoresho bya Guverinoma y’iki gihugu mu rwego rwo gusebya no guharabika Umutwe wa M23.
Izo ngegera ngo ni sosiyete sivile nibiki ko mbona nazo zaba Ari interahamwe za Congo zibura kugaragaza Ubwicanyi buri gukorwa na congo ubukagaragaza ibinyoma bitanafashije