Abanyekongo bashigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bakomeje gusaba Ingabo z’Igihugu FARDC kudaterwa ubwoba n’amagambo ya M23 no kwikubita agashyi bagahashya Umutwe wa M23.
Nyuma yaho FARDC ikomeje gushinjwa n’Abanyekongo bashigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi gutinya umutwe wa M23 umaze amezi arenga ane warigaruriye Umujyi wa Bunagana, ubu Aba Banyekongo batangiye gukangurira no gasaba Ingabo za FARDC, kutumva amagambo ari gutangazwa na M23 ngo abatere ubwoba.
M23 iheruka gutangaza ko n’ubwo FARDC yakwifatanya n’indi mitwe y’Inyeshyamba nka FDLR na Mai Mai Nyatura badashobora kuyambura uduce yamaze kwigarurira by’umwihariko Umjyi ukomeye wa Bunaga.
Icyo gihe maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mu byagisirikare yagize ati:” Igisirikare kitagira ikinyabu[pfura nka FARDC n’abambari bacyo nka FDLR, ntibashobora gutsinda ARC/M23.Twe twiteguye ibiganiro, ariko twiteguye no gusubiza amasasu mu gihe baba bahisemo kudutera.
Hari abantu barimo na FARDC bibwira ko kuba dushyira imbere inzira y’ibiganiro ari ubwoba cyangwa se imbaraga nke M23 ifite.Ndagirango mbamenyeshye ko M23 ifite ubushobozi bwo kurwana intambara yatangije kurenza uko mubyibwira. Ubu turikubona FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura begera ndetse bari kwikusanyiriza hafi y’ibirindiro byacu.
Ariko ndababwiza ukuri ko nibagerageza kongera kudushotora, tuzabarasa ndetse tukabakurikira no mu bindi bice baturutsemo nabyo tukabyigarurira. Nta muntu ushobora kudukura muri Bunagana ”
Nyuma y’aya magambo, bamwe mu Bashigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bahise basaba Ingabo za FARDC ,kwima amatwi amagambo ya M23 ngo kuko nta kindi agamije kitari ukubatera ubwoba kugirango batinye kubagabaho ibitero bigamije kubambura Umujyi wa Bunagana n’utundi duce bamaze kwigarurira.
Jean Baptiste Kizere, umwe mu bayobozi mu gace ka Cengerero mu birometero 6 uvuye mu Mujyi wa Rutshuru ni umwe mu bahaye FARDC ubutumwa bugamije kuyitera akanyabugabo ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru mpuzamahanga cy’Abanyamerika (VOA) ishami ry’igisiswahiri.
Yagize ati:” twebwe turabona ko amagambo ya M23 avuga ko FARDC idashobora kubatsinda no kubambura Umjyi wa Bunagana , ari amagambo gusa agamije gutera FARDC yacu ubwoba.
Turasaba FARDC kudaterwa ubwoba n’amagambo ya M23 ahubwo mugatangira kuyigabaho ibitero kandi twiteguye kubafasha no kubajya Inyuma. Mureke ubwoba .”
Kuva Umutwe wa M23 wakwigarurira Umjyiwa wa Bunagana, Abanyekongo bashigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bakunze gushinja ingabo za Leta FARDC gutinya umutwe wa M23, bitewe n’uko batiyumvisha uburyo uno mutwe umaze amezi arenga ane yose warigaruriye tumwe mu dufce twingenzi tugize Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru FARDC ntacyo irabasha gukora ngo yongere itwisubize ndetse inatsinsure M23 ku butaka bwa DRCongo.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Nonese aya FARDC niyo atari amagambo gusa. Twe tubona kuri tere, M23 ikubita FARDC igahunga yewe igahungira no mu kindi gihugu! Mbega igisebo cya FARDC!! Ese buriya kurwana na FARDC hari ubufasha M23 ikeneye koko?!!!