Abanyekongo batuye mu mujyi wa Kisangani ,bavuga ko batewe impungenge n’abasirikare ba Kenya bari mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, bagaragaye mu mujyi wa Kisangani.
Izi ngabo ngo za Kenya, zagaragaye ziri kumwe n’iza FARDC zifite ibikoresho bya gisirikare, ziri kwerekeza mu kigo cya gisirikare cya Bauma giherereye mu birometero 10 uvuye mu mujyi rwagati wa Kisangani .
Mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kisangani , abagize Sosiyete Sivile ikorera muri ako gace, bavuze ko bafite impungenge zituruka k’urujya n’uruza rw’abasirikare ba Kenya muri Kisangani , cyane cyane ko ibirindiro byabo ,byagakwiye kuba biherereye mu mujyi wa Goma no mu duce turangwamo imirwano FARDC ihanganyemo na M23, bakibaza icyazizanye i Kisangani kure y’ahari kubera imirwano.
Ubuyobozi bw’ingabo za FARDC muri ako gace, bwagerageje kubahumuriza bubabwira ko ingabo za Kenya ziri muri Kisangani mu kigo cya gisirikare cya cya Buama na Kukusa, mu myiteguro yo guha imyitozo ya gisirikare ingabo za FARDC.
Aba banyekongo ariko ,banze kwemera ibisobanuro bahawe n’ubuyobozi bw’ingabo muri Kisangani kuko bagaragaje izindi mpungenge zishingiye kukuba nta masezerano asanzwe ari hagati ya Kenya na DRC, agamije guha imyitozo ya gisirikare ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Batanze impuruza ku ntekonshingamategeko ya DRC, bayisaba gukurikirana icyo kibazo mu maguru mashya, bongeraho ko nibiba ngombwa itumiza Gilbert Kabanda minisitiri w’ingabo, kugirango atange ibisobanuro kuri iyo ngingo.
Bakomeza bavuga ko ingabo za Kenya nizitava muri ako gace, bazahagurukira icyarimwe bakazirwanya bivuye inyuma kugeza zihavuye ku ngufu.
Kuva ingabo za Kenya zagera mu Burasirazuba bwa DRC , nti zakunze kwizerwa n’Abanyekongo bashigikiye ubutegetsi , kuko bazishinja kubogamira kuri M23 mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi wa Balkanisation.
Mu minsi yashize, habaye imyigagarambyo ikomeye mu mujyi wa Goma n’ahandi muri iki gihugu, basaba ingabo za Kenya n’izindi zoherejwe n’umuryango wa EAC mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, kugaba ibitero kuri M23 arikozo zigasubiza ko ataricyo cyazizanye.
Ubwo zageraga mu mujyi wa Goma ,Gen Jeff Nyagah ukuriye ingabo za EAC ziri muri DRC yahaswe ibibazo n’itangazamakuru ryo muri DRC rimubaza niba ingabo ayoboye ziteguye kugaba ibitero ku mutwe wa M23 .
Gen Nyagah , yasubije itangazamakuru ko icyazanye izi ngabo atari ukurwanya umutwe wa M23 ,ahubwo ko inshingano zifite ari uguhagarara hagati ya M23 na FARDC ,mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi no kurinda umutekano w’Abaturage, ibintu bitashimishije Abanyekongo bashigikiye ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.