Indi Batayo ya Kabiri y’ingabo z’u Burundi yaraye igeze mu mujyi wa Goma, mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru , kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23, urwanya leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’Uko isoko yacu yaduhaye amakuru, yavuze ko Batayo, yaje iva mu bice byo muri Kivu y’Amajyepfo, ahari Ingabo z’u Burundi zo mu mutwe wa Task Force, zabarizwaga mu misozi yo muri Gupoma ya Bijombo, muri Teritwari ya Uvira na Fizi, aho zimaze igihe kingana n’umwaka umwe urenga.
Izi Ngabo zageze k’ubutaka bwa Kivu y’Amajyepfo zishaka kurwanya imitwe y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi bw’u Burundi, harimo Red Tabara na FNL ya Gen Aloys Nzabampema.
Aya makuru akomeza avuga ko Ingabo z’u Burundi zikomeje koherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru gufasha Leta ya Congo kurwanya M23. Hakaba ngo harindi Batayo ya 8 yamaze gutegurwa nayo koherezwa i Goma byavuzwe ko iteganijwe kugenda iri joro ryo kuwa Gatanu, tariki 27 Ukwakira 2023.
Undi Musirikare wo mu Ngabo z’Uburundi watanze amakuru utashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’Umutekano we yavuze ko : “Batayo imwe, yabarizwaga muri Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa Kane, yoherejwe i Goma bakoresheje ubwato. Ubu hateganijwe ko na Batoyo ya 8 nayo iragenda uyu munsi nimugoroba”
Twabwiwe ko aba basikare b’u Burundi, bari kwambikwa impuzakano (Uniform), za Gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ( FARDC), bakabona koherezwa i Goma
Ibi ibaye mu gihe ibice byose byo muri kivu y’Amajyepfo, bipakanye n’u Rwanda, byamaze gushirwamo ingabo z’u Burundi, nka Ngomo, Kamanyola, Nyengenzi no ku iDjwi.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com