Umutwe wa M23 watangaje ko Batayo y’abarwanyi 600 bihuje na FARDC bagamije kuyigabaho ibitero batangiye imyitozo nyuma yo guhabwa imyambaro y’igisirikare cya Congo Kinshasa.
Mu itangazo ryaturutse mu buyobozi bukuru bwa M23 rigashyirwaho umukono na Majoro Willy Ngoma uvugira uyu mutwe, rivuga ko batayo y’abarwanyi 600 baturutse mu mitwe 6 yihuje na FARDC hagamijwe kuyitera, batangiye imyitozo.
Iri tangazo rivuga ko aba barwanyi b’imitwe isanzwe ikorera muri teritwari ya Rusthuru, batangiye kwitegura kubagabaho ibitero kuri uyu wa 18 Gicurasi 2022.
M23 ivuga ko abarwanyi 60 baturutse mu mutwe wa Nyatura-Abazungu barimo kwitoreza mu nkambi ya Mpati.
Rikomeza rivuga ko abarwanyi baturutse mu mutwe udasanzwe wa FDLR/CRAP uyoborwa na Col Ruhinda bavanzwe na Rejima ya 3411, ihabwa kuyoborwa na Col Omari Amuri Leonard, wungirijwe na Col Tokolonga Bendet Salomon.
Uyu Col Tokolongo bivugwa ko ari nawe wahagarariye Gen Maj Chirimwami ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye hagati y’iyi mitwe n’igisirikare cya Congo.
Abarwanyi ba MAI-MAI bagiye bakurwa mu duce twa Kirama ,Kaumiro na Kinyamuyuga bahujwe na inite ya FARDC ikorera i Kibirizi.
Hari abandi barwanyi 120 baturutse mu mitwe ya APCLS na Mai Mai Nyatura-DOMI bagiye bavangwa mu ngabo ziri mu birindiro bitandukanye.
Bivugwa ko kandi ku tariki ya 16 Gicurasi Col Balingene Nyomo Guillaume ukuriye Operasiyo muri Rejima ya 3408 yagiranye inama na Lt Col Habiyakare wa FDRL CRAP. Bivugwa ko iyi nama yari igamije kumvikana ku bikoresho abarwanyi bagomba guhabwa n’ibigo bya gisrikare bazajyanwamo. Ni inama yanitabiriwe na bamwe mu bayobozi ba Teritwari ya Rutshuru nka Komiseri Dimundu Kiasi Blaise.
M23 isoza iri tangazo ivuga ko izirwanaho mu gihe cyose FARDC n’abambari bayo bazaba babagabyeho ibitero.
Perezida wa Repubuliaka iharanira Demokarasi ya Kongo,Antaoine Felix Tshisekedi aherutse gutangaza ko yamenye ko hari ubufatanye ingabo z’igihugu cye zagiranye n’imwe mu mitwe y’inyeshyamba hagamijwe kurwanya umutwe wa M23, gusa yizeza ko agiye kubihagarika.
RWANDATRIBUNE.COM