Umurambo wa nyakwigendera Louis Baziga wari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique warasiwe muri icyo gihugu akitaba Imana, nyuma yo kugezwa mu Rwanda mu rucyerera rwo ku Cyumweru, urashyingurwa kuri uyu wa Mbere mu irimbi rya Rusororo.
Baziga yishwe arashwe tariki 26 Kanama 2019, ahagana saa tanu z’igitondo ubwo yari mu muhanda yitwaye mu modoka ye.
Nyuma gato y’urupfu rwa nyakwigendera, abantu batandatu barimo Eric-Thierry Gahomera, umudipolomate w’u Burundi bashyizwe mu majwi ku kuba baragize uruhare mu kumwivuga.
Nyuma yo kugezwa mu Rwanda, umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe ukaba ari ho ukurwa ujyanwa gusezerwaho bwa nyuma i Kabuga muri Église Pentecote saa yine nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe aherutse gutangariza RwandaTribune.com ko urupfu rwa Baziga ari igihombo gikomeye ku Rwanda kubera urukundo n’umurava yagaragazaga mu kwitangira igihugu cye.
Ubwanditsi