Abagore babiri n’umugabo umwe bishwe mu ijoro ry’iya 19 rishyira iya 20 ukuboza 2019 mu gitero cy’ingabo ahitwa Rwangoma , ni agace ka Komini ya Beu mu mujyi wa Beni.
Iki gitero cyitiriwe abarwanyi ba ADF nk’uko abahatuye ndetse na sosiyete sivili babivuga ko abarwanyi ba bateye muri aka gace ahagana mu masabiri n’igice z’ijoro (20h30) z’amasaha y’aho.
Sosiyete sivili yemeza igaragaza ko uyu mubare ukiri uwagateganyo kuko abaturage ba Rwangoma bahungiye mu tundi duce tw’umujyi wa Beni dutekanye.
Iki gitero cy’abarwanyi ba ADF cyabaye mu gihe kuri uyu wa kane , tariki ya 19 ukuboza , inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro ku isi , igendeye ku mwanzuro nomero 2502 yongereye manda MONUSCO gukomeza kubungabunga amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo igihe cy’umwaka ni ukuvuga kugeza ku itariki ya 20 ukuboza 2020.
Iyi manda nshya ya MONUSCO ifite mu nshingano gucunga umutekano w’abasivili , gushimangira no kongerera imbaraga inzego zose za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo , na none kandi ikita ku mavugururwa ku miyoborere n’umutekano.
IRASUBIZA Janvier