Kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Ukuboza inyeshyamba bikekwako ari iz’umutwe wa ADF zari zambaye imyambaro y’ingabo za Congo zateze igico umusirikare wa FARDC zimwicira umugore yari atwaye kuri Moto.
Ikinyamakuru Actu7.cd cyatangaje ko iki gico cyagabwe n’inyeshyamba zambaye nk’ingabo za Congo (FARDC) cyabereye mu gace ka Eringeti-Kaïnama mu mujyi wa Beni uri muri Kivu y’Amajyaruguru.
Bivugwa ko mubapfuye harimo umugore w’umusirikare wa FARDC yari atwaye kuri moto n’umwana wabo. Uyu musirikare yafashwe bugwate n’izo nyeshyamba.
Umuntu wa kabiri wishwe yari umushoferi wa tagisi nawe wari utwaye undi musore wabashije gutoroka izo nyeshyamba.
Nk’uko ubuhamya bwa nyuma bubitangaza, abagabye igitero bari bambaye imyenda isa n’iy’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(FARDC). Mbusa Chrisostome warokose iki gitero yavuze ko akimara gucika iiki gitero yahise ahungira mu kigo cya gisirikare cyari hafi yaho icyo gico cyagabwe.