Kuri iki Cyumweru abaturage ba Rwenzori muri Beni batwitse abagabo 2 bakekwaho kuba abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba z’abanya-Uganda ADF.
Ku cyumweru tariki ya 13 Ukuboza, 2020 nibwo abaturage bo mu gace ka Rugetsi mu murenge wa Ruwenzori, mu mujyi wa Beni mu majyaruguru ya Kivu, bafashe icyemezo cyo gutwika abagabo 2 bashashwe bakiyemerera kugira uruhare mu bikorwa bibangamira abaturage bikorwa n’umutwe w’inyeshyamba zirwanya Ubutegetsi bwa Uganda ADF.
Paluku Kirume Paul uyobora Sosiyete sivili muri Kivu y’Amajyaruguru yavuze ko ubwo aba bagabo bafatwaga n’abaturage babanje kubahata ibibazo bakiyemerera ko bagize uruhare mu gitero giheruka kugabwa i Nzenga n’inyeshyamba za ADF kigahitana ubuzima bw’umuturage umwe.
Paluku yakomeje avuga ko izo nyeshyamba za ADF zari zifite imifuka irimo amafaranga n’ibindi bintu bishya bikekwako zari zimaze kwiba no gusahura mu baturage.
Muri aka gace ka Rwenzori bivugwa ko abaturage baho benshi barwaye indwara z’ubwoba bukabije buterwa no guhora baterwa n’inyeshyamba zikorera muri ako gace ku isonga haza umutwe wa ADF usa nuhafite ibirindiro bukomeye.